Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko ku wa 8 Nzeri 2026 bwashyikirije u Rwanda abantu 120 baturutse mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo.
MONUSCO yatangaje ko aba bantu basubijwe mu Rwanda ku bufatanye bwa hafi na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’iy’u Rwanda.
Mu butumwa MONUSCO yashyize kuri X, yavuze ko aba bantu 120 bagejejwe ku kigo cya Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze mu Ngabo (RDRC) i Mutobo, aho bazanyuzwa muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda, mbere yo gusubira mu bice bakomokamo.
Aba barwanyi bacyuwe mu gihe ikibazo cya FDLR gikomeje kuba imwe mu ngingo z’ingenzi mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC, aho u Rwanda rukomeje gusaba ko uyu mutwe witwaje intwaro ufatwa nk’ikibazo cy’umutekano kigomba gukemurwa.
Abanyarwanda 366 na bo bageze mu Rwanda
Ku wa 9 Nzeri 2026, Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 366 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri abo, 304 baturutse i Goma, 32 bavuye i Bukavu, naho 30 baturutse i Kamanyola.
Iyi Minisiteri yavuze ko abo Banyarwanda bageze ku Kigo Kinyuzwamo Abantu by’igihe gito cya Kijote, aho bagomba kwakirwa mu gihe hategurwa uburyo bazasubizwa mu turere bakomokamo.
Yongeyeho ko abandi 269 bari basanzwe bacumbikiwe kuri icyo kigo na bo bafashijwe gusubira mu turere bakomokamo.
Kwakira aba Banyarwanda no gusubiza mu Rwanda abagize FDLR n’abo bari kumwe bibaye mu gihe ibikorwa byo gutahukana no gusubiza mu buzima busanzwe abantu baturuka muri RDC bikomeje, mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuba ku murongo w’ibiganiro bya dipolomasi.


