Kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nzeri 2026, ibihugu bya Canada na Ukraine byasinye itangazo ryemeje gukomeza ubufatanye mu gihe cy’imyaka 100 hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bibaye ubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasuraga icyo gihugu kugira ngo aganire na Minisitiri w’Intebe, Mark Carney, n’abandi bayobozi ba Canada.
Zelenskyy na Carney bavuze ko Canada yiyemeje gufasha mu kurinda ikirere cya Ukraine.
Carney yagize ati: “Mu ntangiriro z’uyu munsi, Canada na Ukraine byarangije amasezerano yo gutanga ibikoresho by’ingenzi byo kurinda ikirere (binyuze muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Jumpstart).
Yavuze ko iyi nkunga ingana na miliyoni 350 z’amadolari ya Canada (miliyoni 260$ cyangwa miliyoni 218€).
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Canada imaze gutanga inkunga ingana na miliyari 26 z’amadolari ya Canada (miliyari 19 z’amadolari ya Amerika, miliyari 16 z’amayero) yo gufasha Ukraine.
Yagize ati: “Twatanze inkunga yo gufasha mu rwego rw’ingufu no mu bindi bice. Tuzakomeza gutanga inkunga yisumbuyeho.”

Zelenskyy yagaragaje ko ashima cyane ku bw’inkunga y’ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere yavuze ko ari “ingenzi cyane” nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Zelenskyy yagize ati: “Ndashimira cyane. Iyi ni inkunga y’ingenzi cyane y’ibikoresho byo kwirwanaho mu kirere kandi ni ingenzi cyane.”
Mu ijambo rye mbere y’inama yagiranaga na Zelenskyy, Carney yanagarutse ku ruhare rukomeye Abanya-Ukraine bagize mu mateka yo gutuza abanyaburayi no guteza imbere agace k’ibibaya ko mu ntara zo mu burengerazuba bwa Canada.
Yagize ati: “Abanya-Ukraine bagize uruhare mu kubaka iyi ntara ndetse n’iki gihugu. Canada izafasha mu kongera kubaka Ukraine igihe amahoro azaba amaze kugaruka.” Ibi yabivugaga yerekeza ku ntara ya Alberta, ifite umujyi wa Calgary nk’uw’ingenzi kandi munini kurusha iyindi muri iyo ntara.
Canada icumbikiye abaturage barenga miliyoni imwe bafite inkomoko muri Ukraine.


