Comdt-together-female-combatants.JPG

Uganda: Gen. Bainomugisha yaburiye abasirikare b’abagore bateganya kubyara

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Uganda, umuyobozi w’umutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire mu gisirikare (Military Police), Maj Gen William Bainomugisha, yasabye abasirikare b’abagore kwirinda gutwara inda hakiri kare, ahubwo bagakurikira amahugurwa ya gisirikare kugira ngo bakomeze kuzamuka mu ntera.

Maj Gen Bainomugisha yabitangaje kuwa Kane, itariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri agenewe abasirikare b’abagore, akaba ari kubera ku cyicaro cya Brigade ya 10 ya Military Police i Makindye.

Yatanze umuburo ko atazihanganira abakozi birinda cyangwa bahunga amahugurwa ariko bakaba bifuza gukomeza gukorera mu ishami rya Military Police.

“Nimube mwiteguye kuva mu mwuga cyangwa mukurikire amahugurwa ya Military Police kugira ngo mujyane n’ibisabwa ku kazi aho kwibanda ku kubyara gusa,” ni ko uwo muyobozi yavuze nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Yavuze ku ba jenerali b’abagore ba UPDF, avuga ko amapeti bafite uyu munsi ari umusaruro w’umurimo ukomeye n’amasomo menshi ya gisirikare bagiyemo kugira ngo bagere kuri iyo ntambwe.

Iyi nama y’iminsi ibiri, yatangiye kuwa Kane, igamije kongera kureba no gusuzuma imikorere y’abagore n’imirimo y’ingenzi ikorwa n’abagore, cyane cyane mu mirimo ya VIP no gucunga gereza.

Yavuze ko iyo mirimo isaba abasirikare b’abahanga kandi b’inzobere bakoze amasomo nka Level III, yongeraho ko ari byiza kurangiza imyaka ine y’akazi mbere yo kubyara.

Byongeye kandi, Umuyobozi Mukuru yavuze ko hari bamwe mu basirikare b’abagore batabashije kungukira muri aya mahugurwa kubera ko bari mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare bikomeje gukorerwa muri Kampala n’inkengero zaho, ndetse bakaba bari no mu yandi mahugurwa atandukanye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply