U Rwanda ruri ku mwanya wa 20 mu bihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe Pasiporo yarwo iri ku mwanya wa 128 ku isi, nk’uko imibare ya Nzeri 2026 ya Passport Index ibigaragaza.
Iyi mibare igaragaza itandukaniro riri hagati y’uburyo Abanyarwanda bafite pasiporo y’u Rwanda bashobora kugera mu bindi bihugu n’uburyo abanyamahanga boroherezwa kwinjira mu Rwanda.
Pasiporo y’u Rwanda ifite amanota 71 ku bijyanye n’ubushobozi bwo kugenda ku isi, ahwanye na 35.9% by’aho ishobora kugera ku isi.
Kuri ubu ibihugu 33 byinjirwamo n’Abanyarwanda nta visa, 35 bikabemerera kubona visa babigezemo cyangwa bagakoresha ubundi buryo bworoshye bwo kwinjira, mu gihe ibindi bitatu bikoresha uruhushya rwa elegitoroniki rwa eTA.
Ku rundi ruhande, ibihugu 127 bisaba ko abafite pasiporo y’u Rwanda babanza kubona visa mbere y’urugendo.
Afurika ni yo yorohereza cyane Abanyarwanda!
Muri Afurika, pasiporo y’u Rwanda ifite igipimo cyo kugera mu bindi bihugu kingana na 71.7%.
Raporo igaragaza ko ibihugu 20 byo muri Afurika byinjirwamo n’Abanyarwanda nta visa, ibindi 16 bikaba bibemerera kubona visa bagezeyo cyangwa ubundi buryo bworoshye bwo kwinjira, mu gihe ibihugu bibiri bikoresha eTA.
Ibihugu 15 byo muri Afurika ni byo bisaba ko Abanyarwanda babanza kubona visa mbere y’urugendo.
Ibi bishyira u Rwanda ku mwanya wa 17 muri Afurika mu bihugu 54, ari na wo mwanya rufite mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu bihugu byorohereza Abanyarwanda kubyinjiramo, ku isonga haza Kenya ibemerera kumarayo iminsi 180.
Benin, u Burundi, Côte d’Ivoire, Gambia, Malawi, Mauritius, Senegal, Tanzania na Uganda byo bitanga iminsi 90; mu gihe Angola, Nigeria, Somalia na Togo bitanga iminsi 30, na ho São Tomé & Príncipe itanga iminsi 15.
Ghana iri mu cyiciro cya eTA, aho Abanyarwanda bemererwa kumarayo iminsi 60, na ho Seychelles ikaba isaba eTA no kwiyandikisha nk’umukerarugendo, aho umugenzi ashobora kumarayo iminsi 90.
U Burayi na Aziya yo Hagati ntibyorohera Abanyarwanda!
Mu Burayi, igipimo cyo kwinjira ku Banyarwanda mu buryo bworoshye kiri kuri 0.0%, kuko ibihugu 47 byose bigize uwo mugabane bisaba abafite pasiporo y’u Rwanda kubona visa mbere y’urugendo.
No muri Aziya yo Hagati, ibihugu byose uko ari bitanu bisaba visa mbere y’urugendo, na ho igipimo kikaba 0.0%.
Mu tundi turere, Oseyaniya ifite igipimo cya 50.0%, Ibirwa bya Carraïbes bikagira 43.8%, Aziya 34.0%, Amerika y’Amajyaruguru 26.1%, Amerika y’Epfo 25.0%, Uburasirazuba bwo Hagati 17.6%, naho ibihugu byo mu Kigobe bikagira 16.7%.
Muri Aziya, Philippines, Palestine na Singapore biri mu bihugu Abanyarwanda bashobora kwinjiramo nta visa. Singapore isaba ikarita yo kuhagera kandi ikemerera Abanyarwanda kumarayo iminsi 30.
Sri Lanka ni cyo gihugu cyonyine cyo muri ako karere kiri mu cyiciro cya eTA, aho gitanga iminsi 30.
U Rwanda rufite imyanya itandukanye mu miryango mpuzamahanga
Raporo kandi igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 120 mu bihugu 159 bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, ku mwanya wa 45 mu bihugu 56 bigize Commonwealth, no ku mwanya wa 75 mu bihugu 132 bya G77.
Mu bihugu 60 bikoresha Icyongereza nk’ururimi rwemewe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 48.
Mu bihugu 29 bikoresha Igifaransa, ruri ku mwanya wa cyenda, na ho mu bihugu bine bikoresha Igiswahili ruri ku mwanya wa gatatu.
Ni mu gihe mu bihugu 57 bifite ubutegetsi bwa Repubulika iyoborwa na Perezida, u Rwanda ruri ku mwanya wa 36.
Ibihugu 127 byoroherezwa kwinjira mu Rwanda
Ku bijyanye no gukuraho viza, raporo igaragaza ko ibihugu 127 bifite pasiporo zishobora kwinjira mu Rwanda nta visa, hakoreshejwe uruhushya rwa elegitoroniki cyangwa visa itangwa bageze mu Rwanda, mu gihe abafite pasiporo y’u Rwanda basabwa visa kugira ngo bajye muri ibyo bihugu.
Muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia n’u Buyapani.
Raporo igaragaza ko Tuvalu ari cyo gihugu cyihariye muri iki cyiciro, kuko abafite pasiporo yacyo basabwa visa kugira ngo binjire mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda bashobora kujyayo nta visa, hakoreshejwe eTA cyangwa visa itangwa bagezeyo.


