Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri, yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byabereye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa izwi nka Champ Élysée, i Paris.
Umukuru w’Igihugu yari muri uriya murwa mukuru w’u Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure yari imaze iminsi ibiri ihabera.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje kuri X ko aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, bakaganira “ku gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”
Muri ibyo biganiro, Perezida Kagame na Macron “banaganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye ibihugu byombi inyungu, ndetse n’ibibazo by’ingenzi bireba akarere n’isi muri rusange.”
U Rwanda n’u Bufaransa bifitanye umubano umaze igihe kirekire, n’ubwo wagiye unyura mu bihe bitandukanye, by’umwihariko bitewe n’amateka y’u Rwanda n’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka ya vuba, ibihugu byombi byagiye bigarura umubano kandi byongera ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo dipolomasi, uburezi, umuco, ubukungu, ikoranabuhanga n’ubumenyi.
U Bufaransa kandi bwagiye bushimangira ko bushaka gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere, mu gihe u Rwanda narwo rukomeje gushimangira umubano n’u Bufaransa nk’umwe mu bafatanyabikorwa barwo mu Burayi.
Umubano w’ibihugu byombi wanagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho u Bufaransa bwagiye bufata imyanzuro ijyanye no kwemera uruhare rwabwo mu mateka y’u Rwanda no gushyigikira ibikorwa byo kwibuka no kubungabunga amateka ya Jenoside.
Mu rwego rwa dipolomasi, abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje guhura no kugirana ibiganiro ku bibazo bibareba, birimo umutekano n’imiyoborere mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’ibibazo mpuzamahanga.


