Ihuriro AFC/M23 ryatangaje icyunamo cy’iminsi itatu, mu rwego rwo kunamira abantu 26 bahitanywe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira umujyi wa Bukavu.
Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri ni bwo iriya nkongi ikomeye yibasiye agace ka Chimpunda gaherereye muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.
AFC/M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko umubare w’abapfuye wageze kuri 26 uvuye kuri 24 yaherukaga gutangaza, barimo abakobwa 20 n’abahungu batandatu.
Iri huriro ryahise ritangaza ko icyunamo cy’iminsi itatu gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri kikazarangira ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, mu rwego rwo kuzirikana bariya bantu biganjemo abana bato b’abanyeshuri.
Muri iyi minsi, AFC/M23 yavuze ko amabendera y’igihugu n’ayayo azururutswa akagezwa kuri kimwe cya kabiri cy’igiti ku nyubako n’ibigo byose biri mu duce igenzura, mu rwego rwo kunamira abazize iyo nkongi.
Iri huriro ryongeye kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abaturage ba Bukavu muri rusange, rinifuriza gukira vuba abakomeretse.
AFC-M23 yasabye abaturage kubahiriza iminsi y’icyunamo mu mutuzo, icyubahiro, kwibuka no gufashanya.
Yanasabye abantu bafite ubushake bwo gufasha ndetse n’imiryango itanga ubutabazi kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abahuye n’ingaruka z’iyi nkongi.
AFC-M23 yasabye inzego zibishinzwe gukomeza iperereza ku cyateye inkongi n’imiterere yayo, kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
Iri huriro ryavuze ko iperereza rigomba gukorwa mu buryo bwihuse kandi bwimbitse, kugira ngo hamenyekane impamvu n’ibindi byabayeho bijyanye n’iyi nkongi, ndetse hafatwe ingamba zikwiye hashingiwe ku bizagaragazwa na ryo.


