HR4GJyXX0AMkqCD

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Congo i Paris

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso.

Abakuru b’ibihugu bombi bari i Paris mu Bufaransa, aho bari bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Kagame na Sassou N’guesso bahuriye iruhande rw’iriya nama bakagirana ibiganiro byasize “bongeye gushimangira umubano ukomeye kandi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.”

Aba bayobozi kandi baganiriye “ku byihutirwa bihuriweho n’ibihugu byombi, ndetse no ku ngamba zo guteza imbere ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane wa Afurika, by’umwihariko ibisubizo birambye kandi biyobowe n’Abanyafurika.”

Inama Mpuzamahanga ku Isanzure yabereye i Paris hagati y’itariki ya 9 n’iya 10 Nzeri 2026, ihuriza hamwe abayobozi, abahanga n’abagize urwego rw’ubucuruzi baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo baganire ku iterambere ry’urwego rw’isanzure n’uruhare rw’u Burayi n’Isi muri uru rwego.

U Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye umubano wa dipolomasi umaze igihe, ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bakunze kuganira ku bibazo bireba akarere n’umugabane wa Afurika.

Ibiganiro bya Kagame na Sassou N’Guesso byabaye mu gihe akarere k’Afurika yo Hagati n’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, aho ibisubizo biyobowe n’Abanyafurika biri mu ngingo zikomeje gushyirwa imbere mu biganiro bya dipolomasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply