Capture

Israel: Benjamin Netanyahu mu ntambara n’ikinyamakuru Haaretz

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye abanyamategeko ngo batangire ikirego ku isebanya ku kinyamakuru Haaretz cyo muri Israel kubera amakuru cyatangaje avuga ko umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yari yamuburiye ko umutwe wa Hamas wari urimo gutegura igikorwa cya gisirikare habura iminsi ngo habe ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023.

Ni nyuma y’uko bimwe mu bice by’igitabo byatangajwe n’ikinyamakuru Haaretz, bigaragaje ko Perezida wa UAE Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan yagiranye ikiganiro kuri telefone na Netanyahu muri Nzeri y’uwo mwaka, aho bivugwa ko Netanyahu yaburiwe ko Yahya Sinwar, wari umukuru wa Hamas muri Gaza icyo gihe, yari arimo gutegura igikorwa kinini cya gisirikare.

Ibiro bya Netanyahu byavuze ko “nta kuburira kwabayeho kuri minisitiri w’intebe kuvuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mbere y’itariki ya 7 Ukwakira”, bivuga ko iyo nkuru iri muri gahunda y'”umugambi mubisha” nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Ikinyamakuru Haaretz, gifite amateka yo kunenga cyane Netanyahu, cyavuze ko gihagaze ku itangazamakuru ryacyo ndetse cyanze icyo kirego cyo gusebanya cya Netanyahu, kivuga ko “intego yonyine [y’icyo kirego] ni ugucecekesha itangazamakuru rinenga”.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora rusange byatangiye gushyuha muri Israel, aho ayo matora ateganyijwe ku itariki ya 27 Ukwakira 2026 afatwa na benshi nka kamarampaka izaba irimo gukorwa ku butegetsi bwa Netanyahu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply