HR4zNVmacAAsMJb

Brig. Gen. Elias Kwiligwa wa TPDF yasuye indake ya Perezida Kagame ku Mulindi

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wayo wa kabiri, Inama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo zikorare ku umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya zo muri RDF, Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka n’Ingabo z’Abaturage ba Tanzania (TPDF) ziri muri Brigade ya 202, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 muri TPDF, ari kumwe n’intumwa ayoboye ndetse na bagenzi babo bo muri RDF, basuye Ingoro Ndangamateka ku Mulindi, mu Karere ka Gicumbi.

Iyi ngoro ndangamateka, irimo n’aho Nyakubahwa Paul Kagame yahoze aba ubwo yari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Uru ruzinduko rwahaye izo ntumwa umwanya wo kumenya no gusobanukirwa birushijeho amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uruzinduko kandi rwanagarutse kandi ku bintu by’ingenzi byaranze urwo rugamba, ahantu h’amateka ndetse n’ibikorwa by’ingenzi byagize uruhare mu rugendo rwo kwibohora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply