Umuyobozi w’Ingabo ushinzwe igice cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Brig Gen Joseph Douglas Mokwena, yashimye serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’ Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda Level II bita ku basirikare ba MINUSCA ndetse n’ ubwitange bw’abaganga bagaragaza mu kurokora ubuzima bw’abaturage.
Brig Gen Mokwena yabivuze uyu munsi ubwo yasuraga Ibitaro by’ Ingabo z’u Rwanda Level II biherereye i Bria, aho yahuye n’abaganga ndetse akareba imikorere, ubushobozi n’imirimo ikorerwa muri ibi bitaro.

Yakiriwe n’Umuyobozi ukuriye ibi Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Dr Christian Mukwesi, wamugejejeho amakuru arambuye ku mikorere y’ibitaro, ubushobozi bifite ndetse na serivisi z’ubuvuzi zihabwa abakozi ba MINUSCA, ndetse n’ubuvuzi butangwa ku buntu ku baturage bo mu gace bikoreramo.
Muri uru ruzinduko, Col Dr Mukwesi yasobanuye ubushobozi n’uburyo ibitaro biba byiteguye guhangana n’ibibazo by’ubutabazi bwihutirwa mu gihe bwakenerwa mu gihe habaho ibihe bidasanzwe.

Brig Gen Mokwena yaboneyeho gusura serivisi zitandukanye z’ubuvuzi kugira ngo yibonere ubwe uko imirimo y’ibitaro ikorwa.
Yashimiye itsinda ry’abaganga n’abandi bakozi bo mu Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda kubera ubunyamwuga no kwitegura bafite mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima ndetse n’indwara zishobora kwaduka.

Uru ruzinduko rwagaragaje uruhare rukomeye Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda Level II bigira mu kwita k’ubuzima bw’ingabo za MINUSCA ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu gace ka Bria.



