Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, kirasaba ababyeyi kwitegura gushyigikira gahunda ya Leta yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko nyuma yo kubaka ibyumba by’amashuri, kuri ubu imirimo yo kubaka ibikoni bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku bigo bigaho irimbanyije.
Ni ubutumwa bugira buti: “Nyuma y’imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri mu gihugu hose, kuri ubu imirimo yo kubaka ibikoni 2,648 bizafasha mu itangizwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda irarimbanyije”
Umuyobozi Mukuru wa REB , Dr. Irenee Ndayambaje yemeje ko iyi gahunda igikomeza, ndetse anasaba ababyeyi bose kwitegura ku yishyigikira kuko ifite akamaro k’ubuzima bw’umunyeshuri.
Yagize ati: “Iyi ni gahunda ya leta n’ingengo y’imari yayo irateganijwe. Ababyeyi barasabwa kuyishigikira kuko ifite uruhare mu mibereho myiza y’abana mu mashuri.”
Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku bigo bigaho ihuriweho na REB, MINEDUC na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN).
Biteganijwe ko iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku bigo bigaho, izatangirana n’umwaka w’amashuri 2021.



