Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yahaye umuhungu we, Maj. Gen. Atem Salva Kiir inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda we n’abandi bayobozi bakuru.
Ku wa 8 Nzeri 2026 ni bwo Perezida Kiir yahaye Atem w’imyaka 36 inshingano zo kuyobora Diviziyo y’ingabo za Sudani y’Epfo yitwa Tiger, umutwe w’indobanure uzwi nk’ingabo zirinda Perezida wa Sudani y’Epfo.
Uyu mutwe ugize igice cy’Ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF), kandi unagira uruhare mu bikorwa by’umutekano mu murwa mukuru Juba no mu nkengero zawo.
Atem yari aherutse kuzamurwa mu ntera, avanwa ku ipeti rya Brigadier General** agirwa Major General. Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari ayoboye ingabo zidasanzwe zikorera mu rwego rw’ubutasi n’umutekano w’imbere mu gihugu (NSS).
Maj. Gen Atem yinjiye mu nzego z’umutekano mu 2012.
Kuyobora Diviziyo ya Tiger ni umwanya ukomeye mu rwego rw’umutekano wa Sudani y’Epfo, kuko uyu mutwe ushinzwe kurinda Perezida ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Leta.
Ibi bivuze ko Atem ubu ari mu basirikare bafite inshingano zikomeye cyane hafi y’ubutegetsi i Juba.
Ishyirwaho rye ryakuruye impaka kubera ko ari umuhungu wa Perezida Salva Kiir, mu gihe Sudani y’Epfo yitegura amatora ateganyijwe mu Ukuboza 2026.
Hari ababona iri shyirwaho nk’ikindi kimenyetso cy’uruhare rugenda rwiyongera rw’abagize umuryango wa Perezida mu nzego zikomeye za Leta.
Gusa, ubuyobozi bw’Ingabo za Sudani y’Epfo buvuga ko iri shyirwaho ryakozwe hakurikijwe inzego zisanzwe z’ubuyobozi bwa gisirikare kandi rikaba rishingiye ku bushobozi, aho kuba ku kuba Atem ari umuhungu wa Perezida.
Colonel Garang Ateny Alier, umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo, yavuze ko iryo shyirwaho ari itegeko rya gisirikare ryanyuze mu nzira zisanzwe z’ubuyobozi.
Atem si we mwana wa mbere wa Salva Kiir uhawe umwanya ukomeye.
Mu 2025, umukobwa we, Adut Salva Kiir yagizwe intumwa nkuru ya Perezida Kiir ishinzwe gahunda zihariye, akaba yaragiye ahagararira Perezida mu nama n’ibikorwa bitandukanye.
Ishyirwaho rya Atem kandi ryabaye mu gihe hakomeje kwibazwa ku ruhare rw’umuryango wa Perezida Kiir mu hazaza h’ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo, nubwo Perezida Kiir atigeze atangaza ku mugaragaro ko hari umwe mu bana be ategura kumusimbura.


