Bwa mbere Lady Gaga yerekanye umwana aherutse kubyara

Umuhanzi w’icyamamare Lady Gaga yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’umwana we w’imfura, nyuma y’uko hamenyekanye ko we n’umukunzi we Michael Polansky bamaze kwakira umwana wabo wa mbere. Gaga w’imyaka 40 yafotowe muri Northern California atwaye umwana hafi y’igituza, ari kumwe na Polansky w’imyaka 42. Uyu muhanzi yari amaze igihe avuga ko yifuza kuba umubyeyi. Mu […]

Rubavu: Umusekirite yarashe mu cyico ukekwaho kugerageza kwiba SACCO

Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba ishami rya Inganji SACCO Rubavu riri mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yarashwe n’umusekirite wari ku burinzi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ahita apfa. Amakuru avuga ko uyu muntu yarashwe ubwo yarimo yurira igipangu cy’inyubako irimo iri shami rya Inganji SACCO. Amakuru ya ririya […]

Salva Kiir yahaye umuhungu we inshingano zikomeye mu gisirikare

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yahaye umuhungu we, Maj. Gen. Atem Salva Kiir inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda we n’abandi bayobozi bakuru. Ku wa 8 Nzeri 2026 ni bwo Perezida Kiir yahaye Atem w’imyaka 36 inshingano zo kuyobora Diviziyo y’ingabo za Sudani y’Epfo yitwa Tiger, umutwe w’indobanure uzwi nk’ingabo zirinda Perezida […]

Kinshasa iravuga ko FARDC iri kubuza M23 kwagura ibice igenzura

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravuga ko ingabo zayo (FARDC) ziri kubuza AFC/M23 kwagura ibice igenzura mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe imirwano y’impande zombi ikomeje gufata indi ntera. Byatangarijwe mu Nama y’Abaminisitiri, nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo itanze raporo ku miterere y’ibikorwa bya gisirikare n’umutekano mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri. […]

Ndayishimiye yageze mu Buhinde, arahurira mu nama n’abarimo Putin na Xi Jinping

Perezida w’u Burundi akaba na Perezida uriho w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Évariste Ndayishimiye, yageze i New Delhi mu Buhinde, aho yitabira Inama ya 18 y’umuryango wa BRICS izaba ku wa 12 na 13 Nzeri 2026. Ndayishimiye yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Gandhi ku wa 11 Nzeri, ayoboye intumwa z’u Burundi ndetse aherekejwe n’umugore […]

RwandAir yaciwe ihazabu ya miliyoni 15

Urwego rushinzwe iby’indege muri Nigeria, Nigerian Civil Aviation Authority (NCAA), rwafatiye ibihano ikigo cy’indege cya RwandAir kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera uburenganzira bw’abagenzi. Umuvugizi wa NCAA, Michael Achimugu, yatangaje iby’ibi bihano ku wa Gatanu, abinyujije ku rubuga rwe rwa X. NCAA yaciye RwandAir ihazabu ya miliyoni 15 z’am naira kubera kutakemura mu gihe cyagenwe […]