Perezida w’u Burundi akaba na Perezida uriho w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Évariste Ndayishimiye, yageze i New Delhi mu Buhinde, aho yitabira Inama ya 18 y’umuryango wa BRICS izaba ku wa 12 na 13 Nzeri 2026.
Ndayishimiye yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Gandhi ku wa 11 Nzeri, ayoboye intumwa z’u Burundi ndetse aherekejwe n’umugore we, Angélique Ndayishimiye.
Minisitiri w’u Buhinde ushinzwe Inganda Ziremereye n’Ubwubatsi bw’Ibikomoka ku Byuma, Shi Bhupathiraju Srinivasa Varma, ni we wakiriye intumwa z’u Burundi ubwo zageraga i New Delhi.
Perezida Ndayishimiye yahise ajya kuri Hoteli Le LaLit, aho yakiriwe n’intumwa z’u Burundi ndetse n’abagize umuryango w’Abarundi baba mu Buhinde, barimo abanyeshuri.
Inama ya BRICS irahuza abayobozi b’ibihugu bikomeye bigize uyu muryango, barimo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, uw’u Bushinwa, Xi Jinping, Perezida wa Brazil, Perezida w’u Buhinde ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo.
Ndayishimiye azitabira iyi nama mu gihe ayoboye AU, umwanya u Burundi bwafashe muri uyu mwaka wa 2026.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi ivuga ko uruhare rwa Ndayishimiye muri iyi nama rugaragaza “ubushake bw’u Burundi na AU bwo kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga byibanda ku bufatanye mu by’ubukungu, iterambere rirambye no gushimangira ubufatanye bufite akamaro ku mpande zitandukanye.”
Kuba Perezida wa AU ari mu bayobozi bitabiriye BRICS bishobora gutuma iyi nama iba umwanya wo kurushaho kugaragaza ibibazo n’inyungu bya Afurika mu biganiro bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’umugabane wa Afurika n’ibihugu bikomeye biri kuzamuka ku rwego rw’ubukungu.
BRICS ni ihuriro ry’ibihugu by’ibihangange n’ibiri kuzamuka mu bukungu, rikomeje kwagura ubufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi bibazo mpuzamahanga.


