1789211424142_copy_694x452

Rubavu: Umusekirite yarashe mu cyico ukekwaho kugerageza kwiba SACCO

Sangiza iyi nkuru

Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba ishami rya Inganji SACCO Rubavu riri mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yarashwe n’umusekirite wari ku burinzi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ahita apfa.

Amakuru avuga ko uyu muntu yarashwe ubwo yarimo yurira igipangu cy’inyubako irimo iri shami rya Inganji SACCO.

Amakuru ya ririya raswa yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, ati: “Nibyo byabaye koko, umusekirite yarashe umuntu wuriraga igipangu cya SACCO ya Microfinance.”

SP Twajamahoro yunzemo ko “inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza imiterere y’iki kibazo”, avuga ko andi makuru agomba gutangazwa nyuma yo kumenya icyavuye mu iperereza.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba uwo muntu wari urimo kurenga igipangu yari afite abo bari kumwe cyangwa niba hari ibindi bikoresho by’ubujura yari afite.

Inganji SACCO Rubavu ni SACCO ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kandi iri mu bigo by’imari bicungwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply