Rakaijpg

Masaka: Ruracyageretse mu rubanza Mugarura na Niyo baregwamo guteza inkongi yishe abantu 10

Sangiza iyi nkuru

Urubanza ruregwamo abanyeshuri babiri; Alex Mugarura na Niyo Edison mu Rukiko Rukuru rwa Masaka muri Uganda rukomeje kuba agatereranzamba nyuma y’aho hari amakuru urukiko rwakiriye ko hari ikindi cyihishe inyuma y’itwikwa ry’ishuri ryisumbuye ryitwa St Bernard Secondary School, Manya, riherereye mu Karere ka Rakai.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 1 Nzeri 2026, Mugarura yavuze ko urukiko mu bushishozi bwarwo rwareba neza niba ubuyobozi bw’ishuri ataribwo buri inyuma y’iyo nkongi kuko bo batari bahari ubwo iyo nkongi yabaga. Mugarura ati “Twari twibereye mu rugo turi gukina amakarita.” Ibi abyemeranyaho na mugenzi we bareganwa, Niyo.

Uru rubanza rumaze imyaka myinshi ku wa 8 Nzeri 2026, nibwo, hari hateganyijwe ko abaseseri b’urukiko (court assessors) batanga ibitekerezo byabo nyuma y’uko Mugarura na Niyo barangije gutanga ubuhamya bwabo. Ariko umwanzuro wabo ntiwasomwe uwo munsi; ku wa 10 Nzeri 2026 ni bwo abaseseri batatu batanze igitekerezo cyabo imbere y’Umucamanza Victoria Nakintu Katamba.

Abaseseri basabye ko Mugarura na Niyo barekurwa, Ikintu gikomeye cyane cyabaye mu iburanisha ryo kuri uwo munsi.

Abaseseri basabye urukiko gutegeka ko Mugarura na Niyo bagirwa abere, bavuga ko Ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika bibashyira ahabereye inkongi.

Bemeje ko hari ibimenyetso byagaragaje ko “ibyaha bijyanye n’inkongi no gukerageza guteza inkongi  bishobora kuba byarabaye, ariko ntibagaragaje ko ari Mugarura na Niyo babikoze.”

Umutangabuhamya witwa Yusuf, wavuzwe n’umupolisi ushinzwe iperereza, Goffin Butere nk’uwabonye Mugarura na Niyo biruka bava aho inkongi yabereye, ntiyigeze ahamagazwa ngo atange ubuhamya imbere y’urukiko.

Ibimenyetso byafashwe kwa Niyo, birimo amacupa n’inkweto, byari byoherejwe muri Laboratwari ya Leta ( Government Analytical Laboratory), ariko Ubushinjacyaha ntibwigeze butanga raporo ya laboratwari yerekana icyo isesengura ryasanze.

Abaseseri bibajije impamvu abanyeshuri bari barahagaritswe ku ishuri bagaragaye ku ishuri mu ijoro ry’inkongi, kandi hari abayobozi b’ishuri, abarimu, abazamu n’abashinzwe umutekano.

Aba bagaragaje kandi ko hari amakimbirane hagati y’abayobozi n’abakozi b’ishuri mbere y’inkongi, ariko iperereza rya polisi ritigeze riyasesengura bihagije.

Ikintu gikomeye kurushaho ni uko abaseseri bavuze ko bishoboka ko amakimbirane yo mu micungire y’ishuri ari yo yaba yari inyuma y’ibyabaye, ndetse banagaragaza ko hari impungenge z’uko abanyeshuri bari barahagaritswe bashobora kuba baragizwe aberegwa (framed) mu guhishira uwateje iyi nkongi.

Abaseseri basabye ko Mugarura na Niyo barekurwa. Umucamanza Katamba yasubitse urubanza kugeza ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo ateganya gusoma umwanzuro w’urukiko.

Aba banyeshuri baregwa bari mu bari barirukanywe kubera imyitwarire mibi mbere y’uko aho abanyeshuri b’abahungu barara (dortoire) ifashwe n’inkongi y’umuriro kuwa 11 Ugushyingo 2018, abagera ku 10 bagapfa mu gihe 30 bahakuye ibikomere ndetse hagatikiriramo ibikoresho byinshi.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply