content_691068cda8974_1762683085

Taleb wa APR FC yaburiye Zamalek

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko ikipe ye idatewe ubwoba na Zamalek SC, ndetse ko mu gihe aya makipe azaba yahuriye mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora ya CAF Champions League, APR izaba igamije kuyisezerera.

Ibi Taleb yabivuze nyuma y’uko APR FC itsinze Les Aigles du Congo ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Taleb yavuze ko APR yubaha buri kipe ariko ko intego yayo ari ugukomeza mu irushanwa no gusezerera Zamalek.

Yagize ati: “Twubaha buri mukinnyi duhangana na we, ariko intego yacu irasobanutse. Nitureba na Zamalek, tuzajya kuyisezerera. Nta kipe dutinya kuko twizera ubushobozi bwacu, akazi dukora n’intego dufite.”

Taleb yavuze ko Zamalek ari ikipe ikomeye kandi ifite amateka akomeye muri ruhago nyafurika, ariko ko ayo mateka atari yo atsinda imikino.

Ati: “Zamalek ni ikipe nini ifite amateka akomeye muri ruhago nyafurika, ariko amateka ntabwo atsinda imikino. Natwe dufite intego. Turashaka kugera mu matsinda kandi tugatuma APR ishimwa. Uko ikipe izaza kose, tuzayitegura neza kandi turwanire itike.”

APR na Zamalek zisanzwe zifitanye amateka yo guhura muri CAF Champions League.

Mu 2004, APR yasezereye Zamalek, mbere y’uko iyi kipe yo mu Misiri yihorera ikayisezerera nyuma y’imyaka ine, mu 2008.

Zamalek yo yabonye itike yo gukomeza nyuma yo gusezerera AS Port yo muri Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply