Abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi iyobowe n’icyamamare gishya muri politiki ya Kenya kuri iki Cyumweru, aho iyi myigaragambyo yaranzwe n’ituze ridasanzwe, ariko bamenyesha Perezida Ruto ko igihe cye ku butegetsi cyarangiye kandi ashobora kuba Perezid awa mbere wa Kenya uyoboye manda imwe.
Senateri Edwin Sifuna, w’imyaka 44, yagaragaye nk’umwe mu bahanganye bakomeye na Perezida William Ruto mbere y’amatora ya 2027, aho akomeje gukusanya abamushyigikiye akoresha uburakari bw’abaturage ku bijyanye na ruswa n’urugomo rushingiye kuri politiki. Ariko, abamunenga bavuga ko adafite uburambe bukenewe ku mwanya wa mbere w’ubuyobozi mu gihugu.
Imyigaragambyo ye yatangiye n’uruzinduko kw’itorero ryo mu Mujyi wa Nairobi rwagati mu gitondo cyo ku Cyumweru, aho amagana y’abamushyigikiye bari bamaze guteranira imbere y’abapolisi benshi bari baryamiye amajanja, nk’uko abanyamakuru ba Agence France-Presse babibonye.
Nyuma y’ibyo, umutwe wa Linda Mwananchi, itsinda ritavuga rumwe n’ubutegetsi, usibye Sifuna, rinarimo abandi bashobora guhatanira umwanya wa perezida nka Babu Owino na James Orengo, ryanyuze mu murwa mukuru mu rugendo rutuje.
Abantu benshi bari buzuye ku mihanda ubwo imodoka z’abayobozi zahitaga, maze Sifuna yakiranwa amashyi n’urusaku rw’ibyishimo ubwo yerekanaga isaha ye, nk’ikimenyetso cyasobanuraga ko igihe cya Ruto ku butegetsi kigeze ku musozo.
Yabwiye abamushyigikiye ati: “Abaturage ba Kenya baravuga bati ‘Nyakubahwa Ruto, igihe cyawe cyarangiye.’ Baravuga ko akwiye kuyobora manda imwe gusa.”
Joshua Kebwago, w’imyaka 32, wari uhagaze iruhande rw’umuhanda ategereje kubona Sifuna, we yagize ati: “Ntegereje ko Perezida wanjye (Sifuna) ahagera.”
Yongeyeho ati: “Yaje kuzamura imibereho y’abakene, no kugabanya imisoro hamwe n’ibiciro by’ubuzima bwa buri munsi. Ashobora kubikora.” Iki gikorwa cyasorejwe mu burasirazuba bwa Nairobi, aho abantu ibihumbi byinshi bateraniye ku kibuga kinini cy’imikino kugira ngo bumve ijambo ry’abakandida bakomeye.
Imyigaragambyo yabanje guhamagazwa na Sifuna, wakoze urugendo rwo kuzenguruka igihugu mu byumweru bishize, yahungabanyijwe n’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro, bagabye igitero ku bayoboke be n’abanyamakuru. Abanyapolitiki bo muri Kenya mu nzego zose za politiki bashyize mu matsinda abasore kugira ngo babarinde kandi batere abatavuga rumwe na bo, akenshi bikaganisha ku mvururu zicirwamo abantu benshi.
Ku wa Gatandatu, itangazamakuru ryo muri Kenya ryatangaje ko amagana y’abantu yahungabanyije mitingi ya Visi Perezida Kithure Kindiki mu karere ka Embu, mu majyaruguru ya Nairobi, ndetse bahanganye na polisi. Human Rights Watch yavuze ko abantu batandatu bishwe abandi benshi bagakomereka mu bitero byagabwe ku nama za sosiyete sivile n’imitwe ya politiki mu mezi ashize.
“Ubwinshi bw’urugomo, mu gihe igihe kibanziriza amatora gitangiye, biganisha ku gusubira mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryagize ingaruka ku matora yabanje muri Kenya,” nk’uko byatangajwe na Carine Kaneza Nantulya, umuyobozi wungirije wa HRW muri Afurika, asaba ko umuco wo kudahana uhagarara.


