Bamwe mu baturage biganjemo abakiri bato bakuruye impaka ndende muri Uganda cyane ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batewe impungenge n’ikinyobwa cyitwa Buganda Kumbucha, bavuga ko cyazahaje abaturage kibatera indwara z’impyiko, kanseri n’izindi, bagatunga agatoki nyiri kompanyi ikora icyo kinyobwa bavuga ko ari Umunyarwanda wiyoberanyije akiyita amazina y’Abanyankole.
Aba batangiye ubu bukangurambaga (boycott) bwo kutongera kunwya Buganda Kumbucha bavuga ko nyirayo witwa Muhumuza Emmanuel ubusanzwe ayo atari amazina ye. Bavuga ko yitwa Nizeyimana. Ni nyuma y’amashusho BWIZA yabonye aho iki kinyobwa cyari kiri kumenwa bikagaragara ko kirimo ibimeze nk’inyo.
Umwe mu bavuga ko bazi nyiri Buganda Kumbucha itungwa agatoki ko iri kugarika ingogo, yagize ati ” Nyiri kompani ya Buganda Kumbucha wa nyawe ni Nizeyimana, iwabo ni Kasese ahitwa Karusandara mu cyaro cya Mubutu ya II. Nyina yitwa Nyiramateka, akagira na murumuna we witwa Benon Nyamute. Ni Abanyarwanda ni uko bahinduye amazina. Uriya mugabo hari n’igihe yiyita Katongole. Aba i Kampala, Nansana. Ni umwe mu bantu ba hafi bo muri PLU.”
Uyu wasabye ko imyirondoro ye igirwa ibanga kuko baturanye iyo ku ivuko, yavuze ko abazi neza ko “n’umugore w’uyu mugabo yahinduye izina agafata iry’Abanyankole ariko ubusanzwe yitwa Mukandekezi Donatha. Buri mwaka umukozi we agomba gupfa kubera impamvu z’ibitambo.”
Mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye iki kinyobwa, hari n’abasabye ko cyahindurirwa izina. Umwe ati ” Dore inyo mu icupa, nibahindure izina bayite Abanyakole Kumbucha, Banyarwanda Kumbucha.”
Undi musore ati ” Icyo kinyobwa cyitwa gute Buganda Kumbucha mu gihe no ku biro byacyo nta n’ifoto ya Kabaka wahabona? Nibacyite Banyarwanda Kumbucha.”
Hari n’abari kuvuga ko kuba uyu nyiri Buganda Kumbucha yaba ari Umunyarwanda wiyoberanyije kandi akaba ari umuntu wa hafi wo muri PLU none akaba “akora inzoga zitujuje ubuziranenge” waba ari umu migambi wa Museveni yo kurwanya abo mu bwoko bw’Abaganda, ngo abamarishe izo nzoga zitujuje ubuziranenge. Bati ” Ni gute mu mazina yose abaho, yahisemo gukoresha izina Buganda Kumbucha?”.
Undi mukobwa ati ” Buriya baguhagurukije ngo ugire icyo usobanura mu Luganda ntibyaba bingana no kugutuma Masaka ugenda n’amaguru? Uragaburira abantu imyanda, gahunda ni ukubamaraho. Ngo ntushaka kujya muri politiki? Ntabwo wiyamamaje ku mwanya wa Chairman LCV se? Muba muri kujijisha bande? Muzi kutwihishamo gusa ngo mutumare.”
Ba nyiri Uganda Kumbucha nta tangazo barashyira hanze bavuga kuri ibi birego by’ubuziranenge nkene ndetse no kuri iri rangamimerere rikemangwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda.
Gufasha uwanenze Bobi Wine byatumye ikibazo gifata indi ntera
Umuriro warushijeho kwaka ubwo Umunya-Uganda wakoreraga mu mahanga ( Aba muri Uganda babita nkuba kyeyo), witwa Ashraf Kajoba, yavuze ko yirukanywe ku kazi ndetse akoherezwa hanze ya UAE/Kuwait azira kuvuga nabi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Mu kumuremera Kompanyi ya Buganda Kumbucha ikamuha akazi, imuha miliyoni y’amashilingi ya Uganda.
Abari kwamagana Buganda Kumbucha bakomeje gusaba ko iki kinyobwa batakongera kukinywa, bibaza impamvu nyuma y’amagambo ya Kajoba yibasira Bobi Wine, Buganda Kumbucha yahitamo kumuha akazi no kumuha amafaranga yo kwikenura nk’aho ari igihembo cy’ibyo yakoze.
Umwe ati ” Twajyaga twibaza impamvu bariya basore birirwa batuka Bobi Wine bavuga ko hari abakomeye babari inyuma, none tubonye uri inyuma ya Kajoba. Ntimwabonye uwitwa Madubara ejo hashize avuga ngo hari abamuri inyuma?”
Hagati aho ariko, mu nyandiko z’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Buganda Kumbucha, yashyizwe mu binyobwa bisembuye bitemewe( illicit alcohol) byavuzwe ko biri ku isoko.
UNBS ifite amabwiriza agenga kumbucha muri Uganda. Mu mabwiriza yavuzwe na UNBS, kumbucha itari alcoholic igomba kuba iri munsi cyangwa kuri 0.5% alcohol, mu gihe alcoholic kumbucha ishobora kuba hagati ya 0.5% na 15% alcohol. Ikindi, ikinyobwa kigomba kugaragaza neza ku icupa niba ari “Non-alcoholic Kumbucha” cyangwa “Alcoholic Kumbucha”, ndetse kikerekana alcohol content n’ibindi bisabwa ku label.
UNBS kandi yigeze kuburira abakora kumbucha ko uburyo bwo kuyitara (fermentation) ishobora gutuma alcohol iba nyinshi kurusha uko byateganyijwe, kandi ko hakenewe gukurikiza ibisabwa by’isuku, ubugenzuzi bw’ubwiza (quality control) no gutanga amakuru nyayo ku bicuruzwa. Mu igenzura ryakozwe mu 2021–2022, UNBS yavuze ko yabonye kumbucha zitari zujuje ibisabwa ahantu 10 kandi ko inganda 12 zafunzwe muri icyo gihe.
N’ubwo uku kwamagana (boycott) gukomeje, nta tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda cyangwa iry’urwego rushinzwe ubuziranenge (UNBS) riremeza niba Buganda Kumbucha koko ari mbi ku buzima bw’umuntu.


