468848586_10160021612687282_7448233235497591881_n

Umuryango ufite icyicaro mu Bubiligi wareze abarimo Perezida Kagame na Kabila muri ICC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Nzeri 2026, umuryango utagamije inyungu wa “Front Uni pour la RDC” wagejeje ikirego ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) i La Haye, kirega uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abayobozi batandukanye ba AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Sultani Makenga.

Nk’uko uyu muryango ufite icyicaro mu Bubiligi ubitangaza, icyo kirego kijyanye n’ibikorwa uwo muryango ushyira mu byiciro by’ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu na jenoside, byibasiye by’umwihariko Abahutu bo muri Congo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Dosiye yashyikirijwe ibiro by’Umushinjacyaha wa ICC, bivugwa ko irimo ibimenyetso bigaragaza ubwicanyi bwakorewe imbaga, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibikorwa byo gutuma abantu baburirwa irengero ndetse no gutuma abantu bahunga ku gahato, nk’uko “Front Uni pour la RDC” ibivuga. Ibyo bikorwa bivugwa ko byabereye mu duce dutandukanye turimo imijyi n’uturere twa Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Walikale, Kalehe, Kabare na Walungu.

Mu nyandiko y’ikirego cyatanzwe, uyu muryango ugaragaza Sultani Makenga nk’umuyobozi wa gisirikare wa AFC/M23, naho Bertrand Bisimwa akaba umuyobozi wa politiki wa M23. Corneille Nangaa we agaragazwa nk’umuyobozi wa AFC.

Umuryango “Front Uni pour la RDC” kandi ushyira mu majwi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, umushinja gutanga inkunga ya politiki n’iya gisirikare kuri uwo mutwe, ndetse ugashinja Joseph Kabila gufasha no gushyigikira uyu mutwe.

Abaregwa ntacyo baravuga ku birego bashinjwa, ariko u Rwanda ku ruhande rwarwo rwakunze gushinja abayobozi ba Congo bagiye basimburana gukorana n’umutwe wakoze jenoside mu Rwanda kandi ugifite umugambi wo kugaruka ukarangiza ibyo utarangije (Kurimbura Abatutsi).

Nyuma yo kwakirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga, intumwa z’uyu muryango zakoze igisa nk’imyigaragambyo cyo kwicara hanze y’icyicaro gikuru cy’urwo rukiko. Muri icyo gikorwa, hasomwe itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Sonny Kabeya Mukanya.

Byongeye kandi, umuryango urasaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gushimangira ubufatanye bwayo na ICC hagamijwe koroshya imirimo y’ubutabera mpuzamahanga no gutuma, nk’uko ubibona, ibimenyetso byashyizwe mu kirego bishobora gukurikiranwa no gusuzumwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply