Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho izahura na Liberia na Cap-Vert.
Umwiherero watangiye ku wa 17 Nzeri 2026, ukaba uri kubera ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Abakinnyi bawitabiriye ahanini ni abakina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mbere yo gutangira imyitozo, abakinnyi babanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima, hagamijwe kureba uko umubiri wa buri mukinnyi umeze. Ibyavuye muri ibyo bizamini byagaragaje ko abakinnyi bose bameze neza.
Mu gihe imyitozo yatangiye, Amavubi akomeje gutegereza abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, baziyongera ku ikipe mu rwego rwo gutangira urugendo rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Umukino wa mbere Amavubi azawukina ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo azaba yakiriye Liberia kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’iminsi ine, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakina umukino wa kabiri wo mu itsinda.
Uyu mwiherero kandi wahujwe n’uw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, na yo iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho izahura na Sudani.
Umukino wa mbere wa Amavubi U23 uteganyijwe ku wa 20 Nzeri 2026, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 6 Ukwakira 2026.
Mu bakinnyi bari mu mwiherero harimo Hakim Hamiss na Nsanzimfura Keddy ba Kiyovu Sports, ndetse na Byiringiro Gilbert wa APR FC, wageze mu mwiherero nyuma yo gukina umukino wahuje APR FC na Marine FC.
Muri iyi kipe kandi harimo Niyomugabo Claude, udafite ikipe muri iki gihe ariko akaba yaritabajwe mu Mavubi, ndetse n’abanyezamu barimo Hakizimana Adolphe.



