Indwara z’impyiko zikomeje kwiyongera muri Rwanda, aho abantu benshi basigaye bakeneye gushyirwa ku mashini iyungurura cyangwa guterwa impyiko kugira ngo ubuzima bukomeze.
Umwarimu w’inzobere mu ndwara z’impyiko, Prof. Oghenekaro Egbi, yavuze ko abarwayi bagera kuri 230.000 muri Nigeria bakeneye ubu buvuzi.
Prof. Egbi yabigarutseho ubwo yatangaga inyigisho yiswe “The Human Kidney: Casualty of Societal Maladies; An SOS Distress Call”, yateguwe na Niger Delta University.
Yavuze ko kwiyongera kw’indwara z’impyiko bifitanye isano n’izindi ndwara zitandura zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete n’umubyibuho ukabije, ndetse n’indwara zandura nka hepatite na VIH.
Muganga Chinonso Egemba, uzwi nka Aproko Doctor, asobanura ko impyiko ari zimwe mu ngingo z’ingenzi cyane mu mubiri.
Ziyungurura imyanda iba mu maraso, zikavanamo amazi arenze umubiri akavamo inkari, zigafasha kugenzura umuvuduko w’amaraso kandi zikaringaniza imyunyu y’ingenzi nka sodium na potassium. Zifasha kandi mu kubungabunga amagufwa n’amaraso.
Iyo impyiko zitangiye kunanirwa, imyanda n’amazi bishobora gutangira kwirundanya mu mubiri, bigatera ibibazo bikomeye.
Aproko Doctor avuga ko ibimenyetso bishobora kugaragara hakiri kare birimo kubyimba amaguru cyangwa mu maso, inkari zibamo urufuro rwinshi, guhora unaniwe, kuribwa cyangwa kwishimagura ku ruhu, ndetse no guhumeka nabi bishobora guterwa n’amazi aba yirundanyije mu bihaha.
Avuga ko umuntu ubonye ibi bimenyetso atagomba kubyirengagiza, ahubwo akwiye kwisuzumisha hakiri kare.
Inama 10 zo kurinda impyiko
1. Genzura isukari yo mu maraso
Diyabete iri mu mpamvu zikomeye zitera indwara z’impyiko. Isukari nyinshi mu maraso imara igihe ishobora kwangiza uturemangingo duto two mu mpyiko dushinzwe kuyungurura amaraso.
2. Genzura umuvuduko w’amaraso
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kwangiza buhoro buhoro imitsi mito y’impyiko, bigatuma ubushobozi bwo kuyungurura amaraso bugabanuka.
3. Irinde gukoresha nabi imiti igabanya ububabare
Gukoresha kenshi kandi nta nama ya muganga imiti imwe n’imwe igabanya ububabare, nka ibuprofen na diclofenac, bishobora kwangiza impyiko. Ni ngombwa kuyikoresha uko muganga yabitegetse.
4. Nywa amazi ahagije kandi meza
Kunywa amazi ahagije bifasha umubiri gukora neza kandi bishobora kugabanya ibyago byo kugira amabuye mu mpyiko. Iyo umubiri ubura amazi, imyanda iba mu nkari irushaho kwiyongera.
5. Irinde uburozi n’imiti cyangwa imiti gakondo itizewe
Kwinjiza mu mubiri ibintu bishobora kuwuhumanya bishobora kugira ingaruka ku mpyiko. Ni ngombwa kwitondera ibyo urya, ibyo unywa ndetse n’ibyo usiga ku mubiri.
6. Menya niba mu muryango wawe harigeze kubaho indwara z’impyiko
Kuba hari abantu bo mu muryango wigeze kugira indwara z’impyiko bishobora kongera ibyago byo kuzagira. Kubimenya bituma umuntu arushaho kwitondera ubuzima no kwisuzumisha igihe bikenewe.
7. Irinde kandi wivuze neza umuvuduko ukabije w’amaraso
Kugenzura umuvuduko w’amaraso ni imwe mu nzira z’ingenzi zo kurinda impyiko. Umuvuduko utagenzuwe ushobora gukomeza kuzangiza buhoro buhoro.
8. Genzura diyabete neza
Isukari nyinshi mu maraso ishobora kwangiza igice cy’impyiko gishinzwe kuyungurura amaraso, bigatuma poroteyine zitangira kujya mu nkari.
9. Ntukoreshe imiti ishobora kwangiza impyiko uko wishakiye
Imiti imwe n’imwe ishobora kugira ingaruka ku mpyiko iyo ikoreshejwe cyane cyangwa nabi. Ni yo mpamvu ari byiza gukurikiza amabwiriza ya muganga cyangwa umukozi w’ubuzima.
10. Gumana ibiro biri mu rugero kandi ukore imyitozo ngororamubiri
Kugira umubyibuho ukabije bishobora gushyira umunaniro ku mpyiko kandi bigatuma habaho ibindi bibazo bishobora kuzangiza. Kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe bifasha kubungabunga ubuzima.
Kuki kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi?
Iyo indwara y’impyiko imenyekanye hakiri kare, kuvurwa no kugenzura impamvu iyitera bishobora gufasha kurinda impyiko gukomeza kwangirika.
Iyo impyiko zinaniwe burundu, uburyo bukomeye bwo gukomeza ubuzima bushobora kuba gushyirwa ku mashini iyungurura amaraso cyangwa guhabwa impyiko nshya, ariko ubwo buvuzi burahenda kandi si buri muntu ushobora kububona cyangwa kubukomeza igihe kirekire.


