Ingabo zirwanira mu Kirere za Maroc n’iz’u Rwanda, zemeye gushimangira ubufatanye by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare.
Impande zombi zemeranyije ubwo bufatanye ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, ubwo itsinda ry’impuguke mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare ryaturutse mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Maroc ryakirwaga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Iri tsinda ryari riyobowe na Colonel-Major Adil Lazrak ushinzwe ishami ry’amahugurwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo zirwanira mu Kirere za Maroc, ryakiriwe na Col Dan Gatsinzi, Umugaba Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere.
Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo zirwanira mu Kirere za Maroc n’Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi abasirikare binyuze mu mahugurwa.
Nyuma y’ibiganiro, iri tsinda ry’impuguke za Maroc ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bashyitsi kandi basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura, ahantu hagaragaza amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu.
Uruzinduko rw’iri tsinda rubaye mu gihe u Rwanda na Maroc bikomeje guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, harimo n’ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare.


