Ingabo za Congo n’u Burundi zatangije ibitero bikaze mu misozi ya Minembwe

Imirwano ikaze iravugwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 18 Nzeri 2026, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru ava muri ako gace avuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo, zatangije ibitero bikomeye ku birindiro by’umutwe wa Twirwaneho, ufatanya na AFC/M23. […]

Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe ya RSSB Tigers igiye guhagararira Afurika muri FIBA ​​Intercontinental Cup

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe ya RSSB Tigers, mu gihe bitegura kwerekeza mu Bushinwa kwitabira irushanwa rya FIBA ​​Intercontinental Cup ry’umwaka wa 2026, rizaba hagati ya tariki ya 22 n’iya 27 Nzeri. Nk’ikipe yatwaye igikombe cya Basketball Africa League mu 2026, RSSB Tigers izahagararira Afurika muri iri […]

Umunyarwanda Lt. Col. James Siibo wari umaze imyaka 26 mu Ngabo za Amerika yagiye mu zabukuru

Lieutenant Colonel James Siibo, umusirikare mukuru w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Amerika wabarizwaga mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kane ushize yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 26 y’akazi ka gisirikare. Umuhango wo gusezera mu gisirikare wabereye i Washington, D.C. Umuhango wabereye mu nyubako ya GAO, 441 G Street NW, aho […]

Guinea yahagaritse France 24

Guverinoma ya Guinea yahagaritse France 24 gukorera no gutambutsa ibiganiro byayo muri icyo gihugu, nyuma y’uko iyi televiziyo yo mu Bufaransa ikoresheje ijambo ryita Perezida Mamadi Doumbouya “umuyobozi wahiritse ubutegetsi”. Icyemezo cyafashwe ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, gihita gitangira gukurikizwa mu gihugu hose. Urwego rwa Guinea rushinzwe kugenzura itangazamakuru, HAC, rwatangaje ko […]

Umupasiteri w’Umunyamulenge yashimutiwe i Bujumbura ‘ari mu rugendo rujya i Kigali’

Umupasiteri wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Jalos Nkunda Kilaya, yashimutiwe i Bujumbura n’abo bivugwa ko ari abakozi bakora mu Rwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu Burundi (SNR), ubwo yari mu rugendo rujya i Kigali mu Rwanda. Amakuru  yakusanyijwe i Bujumbura aravuga ko  Pasiteri Jalos Nkunda Kilaya yafashwe ku wa 8 Nzeri 2026, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya […]

Perezida Wagdani wa Benin yasobanuriwe ibikorerwa mu ishuri rya RICA

Perezida wa Benin, Romuald Wadagni, kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Nzeri, yasuye Ishuri rikuru ryigisha kubungabunga Ubuhinzi (RICA), aho yasobanuriwe ibijyanye n’amahugurwa mu buhinzi, ubworozi n’imihate yo kunoza umusaruro w’ibiribwa. Wadagni, wageze i Kigali kuwa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yasuye ishuri nyuma y’umunsi umwe agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku […]

Akanyamasyo kari kamaze imyaka 420 kapfuye 

Akanyamasyo kazwi ku izina rya Baba, bivugwa ko kari kamaze imyaka igera kuri 420, kapfiriye mu ngoro y’Umwami wa Oyo, muri Leta ya Oyo, muri Nigeria. Baba yapfuye ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, nyuma yo kurwara no guhagarika kurya. Abaturage bo mu mujyi wa Oyo bakundaga kukita “umuturage wa kera kurusha abandi”, […]

Tshisekedi na Ndayishimiye bakomeje kurunda ingabo n’intwaro muri Uvira ndetse na hafi y’u Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika ya emokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa babwo mu ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane, u Burundi, bukomeje kurunda ingabo n’ibikoresho muri Kivu y’Amajyepfo hagamijwe kwisubiza ibice byafashwe na AFC/M23, ariko kuri ubu bikavugwa ko izo ngabo ziri no kurundwa hafi y’umupaka w’u Rwanda ku ruhande rw’u Burundi. Amakuru yashyizwe ahagaragara n’abantu yabashije […]

Umwanzi muri Mukoko yakubiswe nk’ingoma: Col. Rugabo wa Twirwaneho na AFC/M23

Ihuriro ry’ingabo z’imitwe ya AFC/M2$ na Twirwaneho zirigamba guha isomo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, nyuma yo kuzigabaho ibitero mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, yatangaje ko izo ngabo zagabye ibitero mu gace ka Mukoko gaherereye muri Teritwari ya Fizi, gusa zikaza gukubitwa […]

Ingabo zirwanira mu Kirere za Maroc n’iz’u Rwanda zemeye gushimangira ubufatanye

Ingabo zirwanira mu Kirere za Maroc n’iz’u Rwanda, zemeye gushimangira ubufatanye by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare. Impande zombi zemeranyije ubwo bufatanye ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, ubwo itsinda ry’impuguke mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare ryaturutse mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Maroc ryakirwaga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Iri […]