Ubutegetsi bwa Repubulika ya emokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa babwo mu ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane, u Burundi, bukomeje kurunda ingabo n’ibikoresho muri Kivu y’Amajyepfo hagamijwe kwisubiza ibice byafashwe na AFC/M23, ariko kuri ubu bikavugwa ko izo ngabo ziri no kurundwa hafi y’umupaka w’u Rwanda ku ruhande rw’u Burundi.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’abantu yabashije kugeraho akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko mu gihe ishyaka UDPS riharanira ibiganiro by’uruhande rumwe, Perezida Félix Tshisekedi we ari kohereza ingabo z’inyongera ku rugamba afashijwe n’abafatanyabikorwa; u Burundi, Tanzaniya, hamwe n’imitwe ya FDLR na Wazalendo.
Nk’uko bitangazwa n’uwitwa Simaro Ngongo, umusesenguzi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Congo ariko bigaragara ko ashyigikiye urugamba rwa AFC/M23, ngo ku wa Gatatu, hagaragaye indege za kajugujugu zigenda zigaruka zitwaye ingabo n’abacanshuro b’abazungu bajyanwa i Luvungi, muri Teritwari ya Uvira.
Bivugwa ko indege eshatu za kajugujugu, ebyiri z’ibara ry’umweru n’imwe y’ibara rya gisirikare, zakoze ingendo zitandukanye zijyana abasirikare n’abacanshuro i Lemera, Ndolera, n’i Luvungi, muri Sheferiy a Bafuliru muri Uvira.
Izi ngendo zose zishobora kongera guteza umwuka mubi mu karere zakorewe ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, aho indege zahagurukaga zitwaye Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’iza Tanzaniya.
Muri icyo gikorwa kandi nk’uko amakuru akomeza abigaragaza, igice cy’izi ngabo cyoherejwe mu gace ka Cibitoke/Rugombo, ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda.
Ukurikije uko ibintu bimeze ubu ndetse n’imirwano imaze iminsi Ibera muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri Masisi na Walikale, Tshisekedi arimo kurangaza abantu no kuyobya uburari binyuze mu biganiro hagati y’abanyagihugu, bitavugwaho rumwe kubera ko bamwe bahejwe, mu gihe anashaka gutwika akarere kose k’Ibiyaga Bigari.


