1781918_0.jpeg

Pakistan: Igitero ku musigiti mu gihe cy’amasengesho y’Ijumaa cyiciwemo nibura 16

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri 16, barimo abapolisi batanu, baguye mu gitero cy’imodoka yari ipakiye ibiturika yagongeshejwe umusigiti uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa polisi i Peshawar. Ibi byabaye mu gihe cy’amasengesho yo kuwa Gatanu azwi nka “Ijumaa” muri Islam.

Ubwo BBC yashyiraga hanze iyi nkuru imirwano y’imbunda yari igikomeje hagati y’abagabye igitero n’inzego zishinzwe umutekano aho ibi byabereye mu Karere ka Kohat, mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa.

Umwe mu bagabye igitero yaba yishwe nk’uko byatangajwe n’umupolisi, kandi ibikorwa byo gutabara no gufasha abakomerekeye muri iki gitero birakomeje.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Perezida wa Pakisitani, Asif Ali Zardari, yagaragaje “ibyifuzo bye byo kuba abakomerekeye muri icyo gitero bakira vuba.”

Ku rundi ruhande nk’uko bitangazwa na Reuters, nta mutwe cyangwa umuntu wahise wigamba icyo gitero.
Itangazo rya polisi rivuga ko iryo turika ryabereye hafi y’umusigiti, aho abapolisi, imiryango yabo n’abandi baturage basengeraga amasengesho yo ku wa Gatanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply