Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yunamiye umunyapolitiki w’Umukenya, Cyrus Jirongo, avuga ko ari bwo yamenye amakuru y’urupfu rwe rumaze amezi icyenda rubaye.
Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, Museveni yagaragaje ko atari azi ko Jirongo yapfuye.
Ati: “Mperutse kumenya ko Senateri Cyrus Jirongo yitabye Imana mu Kuboza umwaka ushize azize impanuka yo mu muhanda. Sinari nzi ko yapfuye. Ibi birababaje cyane.”
Museveni yavuze ko Jirongo yari umuyobozi mwiza kandi ukunda igihugu, wagikoreye abigiranye ubwitange, avuga ko azakumburwa cyane.
Ati: “Jirongo yari umuyobozi mwiza kandi ukunda igihugu, wakoreye igihugu cye abigiranye ubwitange. Tuzamukumbura. Nifurije umuryango we, abavandimwe, inshuti ndetse n’Abanya-Kenya bose kwihangana. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Cyrus Jirongo yapfuye ku wa 13 Ukuboza 2025, azize impanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Karai hafi ya Naivasha, ku muhanda Nairobi–Nakuru.
Yapfuye nyuma y’uko imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz yari atwaye igonganye n’imodoka itwara abagenzi.
Jirongo wari ufite imyaka 64, yahoze ari umudepite uhagarariye agace ka Lugari, ndetse yanabaye Minisitiri muri Guverinoma ya Kenya.
Yapfuye ari umwe mu banyapolitiki bakomeye bamaze igihe muri politiki ya Kenya.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’iperereza ry’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI), rwasanze impanuka ari yo yabaye intandaro yarwo. DCI yavuze ko iperereza ryakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko impanuka yagenze.
Kuvuga kwa Museveni ko atari azi urupfu rwa Jirongo byabaye nyuma y’iminsi mike uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda avuze ko Jirongo ari we wari waramuburiye, ahagana mu 2019, ku kibazo cy’uko Uganda yaguraga ibikomoka kuri peteroli ku bacuruzi bo muri Kenya, aho kuyigura mu buryo butaziguye ku batanga peteroli ku bwinshi.
Museveni yavuze ko icyo gihe atari abizi, kandi ko amakuru ya Jirongo ari yo yamuhaye impamvu yo gukurikirana iyo gahunda.
Yunzemo ko yahise asaba Minisitiri w’ingufu wariho icyo gihe, Irene Muloni, gukurikirana icyo kibazo, nyuma Uganda iza guhindura uburyo yaguragamo peteroli.


