Abasirikare ba Tanzaniya baherutse kwinjira mu gihugu cy’u Burundi banyuze ku mupaka wa Kagunga muri Tanzania mbere yo gukomereza i Nyanza-Lac. Bivugwa ko bagezeyo, bahinduye imyambaro yabo y’igisirikare bambara iy’Ingabo z’u Burundi, maze binjizwa mu mitwe y’Igisirikare cy’u Burundi.
Nk’uko amakuru aturuka ahantu hizewe atangazwa n’umunyamakuru w’Umunyekongo, Steve Wembi, ukunze gukurikiranira hafi intambara yo mu burasirazuba bwa Congo abigaragaza, igice cy’aba basirikare cyoherejwe mu gace ka Luvungi, mu Kibaya cya Ruzizi muri Gurupoma ya Itara, mu gihe ikindi gice cyoherejwe i Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ku itariki ya 15 Nzeri 2026.
Bivugwa ko inshingano zabo ari ugufunga umuhanda Kaziba–Minembwe, bivugwa ko wifashishwa mu kugeza ibikoresho ku barwanyi ba AFC/M23 bari i Minembwe.
Nyuma y’aho aba basirikare bafasha Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barateganya gutangiza igitero berekeza ahitwa “Point Zéro” no kugerageza kwigarurira Minembwe, by’umwihariko banyuze muri axe ya Masango muri Teritwari ya Uvira.


