arton124729-3025c

Menya byinshi ku ndwara yo kujojoba 

Sangiza iyi nkuru

Indwara ya Fistule, izwi ku izina ryo kujojoba, ni ikibazo cy’ubuzima gishobora kuvuka cyane cyane nyuma yo kubyara bigoranye. Ibi bishobora gutuma habaho umwobo cyangwa inzira idasanzwe ihuza imyanya y’umubiri nk’uruhago rw’inkari, inzira y’inkari, nyababyeyi cyangwa urura.

Iyo fistule ibayeho, inkari cyangwa imyanda yo mu mara bishobora kunyura mu nzira biteganyiriijwe, bigatuma umugore ahora asohora inkari cyangwa imyanda atabasha kubigenzura.

Abaganga bagaragaza ko imwe mu mpamvu zikomeye ari kubyara bigoranye kandi bikamara igihe kirekire, cyane cyane iyo umubyeyi adashoboye kubona ubufasha bwihuse bw’abaganga.

Iyo umwana amaze igihe kinini mu nzira y’amavuko, ibice by’umubiri birimo uruhago, inzira y’inkari ndetse na nyababyeyi bishobora gukomereka cyangwa kubura amaraso ahagije. Ibyo bishobora gutuma havuka umwobo uhuza iyo myanya.

Ikibazo gishobora kandi gukomera iyo umubyeyi atabyariye ahantu hari abaganga bashobora gutabara vuba cyangwa iyo ubufasha bw’ubuvuzi butabonetse ku gihe.

Fistule ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umugore, cyane cyane iyo itavuwe hakiri kare.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply