Museveni yongeye guhakana akomeje ko ari Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 3 Nzeri 2020 yongeye guhakana ko atari Umunyarwanda, anyomoza abagaragaza ko batamushyigikiye bashingiye ku kuba yaba akomoka mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yageneye abarimo umukurikira witwa Mwoyo Gwa Gwanga uvuga ko atarwanya Abanyankore, ahubwo adashyigikiye Abanyarwanda nka Museveni.

Uwo Mwoyo Gwa Gwanga ngo yibaza kandi niba Abanyarwanda ari bumwe mu bwoko bwemewe muri Uganda. Museveni amusubiza ati: “Icya mbere sindi Umunyarwanda. Ndi Umusiita, mama ni Mweene Rukaari, yewe wanajya mu itangiriro ry’iremwa, nta Bunyarwanda uzasangamo.”

Museveni nk’uko yabivuze nyuma y’igihe gito afashe ubutegetsi mu 1986, yongeye asubiramo ko n’ubundi “Kitakabaye ikibazo iyo aba ari Umunyarwanda.”

Yashimangiye ko icyo Abagande bashaka ari ubumwe muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange. Naho ngo ku ruhande rwe, afite benewabo b’Abanyarwanda bashyingiranwe n’Abagande.

Yemera ko kandi Abanyarwanda bari mu bagize Uganda ubu ngubu bitewe n’amateka y’ubukoloni, aho imipaka yashyizweho n’abakoloni yometse Kisoro muri Uganda. Aho ngo hari Abagande bavuga Ikinyarwanda, cyitwa Igifumbira.

Hanyuma kandi, ngo agace ko muri Mpororo k’Umutara abakoloni bakometse ku Rwanda, ni yo mpamvu bumwe mu bwoko bw’Abahororo burimo Abagina bo mu Kichwamba n’Abakimbiri muri Rutuungu bivugwa ko bakomoka mu Mutara. Ngo ikindi kandi, agace kegereye Katuna/Gatuna kiganjemo Abakiga.

Bityo rero, ngo abantu babaza umuntu ubwoko bwe n’aho aturuka, baratakaza igihe cyabo kuko ibyo ntibiri mu cyerekezo Afurika yimakaje ubumwe yihaye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Museveni yongeye guhakana akomeje ko ari Umunyarwanda
    Ese ubwo koko yaba umunyarwanda ataba we ,icyangombwa nuko akorera abagande ibyo yabasezeranyije natwe akaduha umutekano mu karere.ibindi ntacyo bivuze.

  2. Museveni yongeye guhakana akomeje ko ari Umunyarwanda
    Ese ubwo koko yaba umunyarwanda ataba we ,icyangombwa nuko akorera abagande ibyo yabasezeranyije natwe akaduha umutekano mu karere.ibindi ntacyo bivuze.

  3. Museveni yongeye guhakana akomeje ko ari Umunyarwanda
    Cyane rwose ntag igihe turimo nintego yabantu ntabyo kubaza amoko twese turabantu

  4. Museveni yongeye guhakana akomeje ko ari Umunyarwanda
    Cyane rwose ntag igihe turimo nintego yabantu ntabyo kubaza amoko twese turabantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *