Ikigo ‘‘Centre Socio Culturel Twese Hamwe’’ gikomeje gutanga ikaze ku bifuza kwitegurira ejo habo heza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje, ishuri ry’Imyuga Centre Socio Culturel Twese Hamwe riherereye ku Kacyiru ho mu karere ka Gasabo riributsa abifuza kuryigamo ubumenyingiro mu bijyanye n amahoteli, gutunganya imisatsi n ubwiza bw ‘u ruhu kubangukira kwiyandikisha imyanya itararangira.
A
Nyuma y’imyaka irindwi batanga amasomo y’ubumenyi ngiro bwavuzwe haruguru, ku nshuro yaryo ya munani ab’inkwakuzi bamaze kwiyandikisha mu mashami atandukanye ndetse ubu bamaze kwiteguye gutangira amasomo.
B
Centre Socio Culturel Twese Hamwe iri mu mubare muke w’amashuri amaze kuba ubukombe mu kwigisha imyuga kuko mu gihe cy’amezi icyenda gusa umunyeshuri waho aba amaze kuba inzobere mu mwuga we ndetse azi no kuvuga neza indimi mpuzamahanga zirimo icyongereza, igiswahili n’igifaransa.
C
Akarusho bihariye, ni uko bafasha abanyeshuri babo kubona ahantu heza habafasha kumenyerezwa (Stage) ndetse bakanakurikirana abanyeshuri babo babashakira akazi, ibi byose bakabikora mu rwego rwo guha agaciro ubumenyi baba batanze.
D
Muri iki gihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri, ni ngombwa guhitamo kwiga umwuga witegurira ejo hawe heza hazira ubushomeri. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri iyi numero ikurikira 0788736548.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *