Umunya-Maroc wabyaye abana 1,171 ayoboye urutonde rw’ababyaye abana benshi ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi kubyara abana benshi bisa naho bitakigezweho, ibi bishingira ku kuba umubare w’abatuye Isi ugenda uruta kure ubushobozi bw’abayituyeho, haba mu mirire n’ibindi byose nkenerwa mu kwita ku buzima.

Cyakora cyo n’ubwo bimeze gutyo, hari benshi babayeho mu mateka y’Isi babyaye batizigama, ku buryo hari n’abagejeje ku bana 1000.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho urutonde rw’abantu 10 bahize abandi mu kubyara abana benshi ku Isi, gusa rutagaragaho umugore numwe kubw’impamvu z’uko mu busanzwe abagore batahuza n’abagabo kuba babyara abana benshi.

1. Moulay Ismail Ibn Sharif wabyaye abana 1,171

Umunya-Maroc, Moulay Ismail Ibn Sharif yaciye agahigo ko kuba ari we wabyaye abana benshi ku isi aho bivugwako yibarutse abana bagera ku 1171. Moulay we wenyine ngo aba bana yababyaye ku bagore 500. Cyakora nubwo yabyaye abana 1171, abamwanditsweho mu irangamimerere ni 867. Muri aba, abakobwa ni 342 mu gihe abahungu ari 525.

2. Bertold P Wiesner wabyaye abana 1000

Bertold P. Wiesner ni umugabo uza ku mwanya wa kabiri, bivuga ko yabyaye abana bagera ku 1000. Aba bana igihumbi Wiesner yababyaye hifashishijwe uburyo bwo kugurisha intanga bwageragejwe n’umugore we Dr. Mary Bartold. Mu buryo busanzwe Bartold yari yarabyaye abana babiri, gusa nyuma yo kwemera ko intanga ze zikorerwaho ubushakashatsi n’umugore we Mary Bartold yaje kwisanga afite abana 1000 ku bagore batandukanye.

3. Umwami Augustus II The Strong wa Pologne yabyaye abana 382

Umwami wa Pologne Augustus II bivugwa ko yibarutse abana babarirwa hagati ya 365 na 382. Muri aba bana abari bazwi mu bwami bwe ni 11, mu gihe abandi bose bivugwa ko yababyaraga mu gihe yagiye gutembera mu gihugu.

4. Pasiteri Paul Elden Kingston yabyaye abana 300

Umushumba w’itorero rya Latter Day Church of Christ rifite icyicaro i Utah muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Paul Kingston, yabyaye abana 300. Bivugwako uyu mushumba yabyaye abana bangana batya biturutse ku buryo yashukaga abayobokekazi be akabasambanya.

5. Umwami Sobhuza II wa Swaziland yabyaye abana 210

Umwami Sobhuza wa Swaziland kuri ubu yahindutse eSwatini, yategetse ubu bwami hagati y’umwaka wa 1898 na 1933 abyara abana 210. Abanya-eSwatini benshi bakibona uru rutonde baruteye utwatsi, kuko bemeza ko ku Isi nta muntu n’umwe warusha umwami wabo Sobhuza abana . Abanyamateka b’ubu bwami bavuga ko Umwami Sobhuza yari atunze abagore 600 bazwi neza ko ari abe, bityo basaba ko uru rutonde rwavugururwa umwami wabo akaza imbere.

6. Umwami Ibrahim Njiova wa Bamun yabyaye abana 177

Umwami Ibrahim Njiova yayoboraga ubwami bwa Bamun kuri ubu ni mu gihugu cya Cameroon. Njiova yayoboye ubu bwami hagati y’umwaka wa 1860 na 1890. Bivugwa ko uyu mwami nta mwamikazi yagiraga, ibi byaje no kumuhesha kubyara abana bagera 177.

7. Umunya-Nigeria Muhammed Bello Abubakar yabyaye abana 170

Umunya-Nigeria Mohammed Bello Abubakar wavutse mu mwaka 1924 agapfa muri 2017, yari yararongoye abagore 86. Aba bagore bose yabyaranye na bo, igiteranyo cy’abana be kikaba 170.

8. Umwami Ramess II wa Misiri Yabyaye abana 162

Umwami wa Misiri Pharaoh Ramess II abinyujije mu bagore be barenga 75 yaje kwibaruka abana 162.

9. Umunya-Kenya Ancentus Ogwella Akukujuluma yabyaye abana 160

Umunya-Kenya, Ancentus Ogwella Akukujulama, afatwa nk’umwami wa Gatanya muri iki gihugu, kuko mu myaka 96 yabayeho yatse gatanya incuro zigera ku 100. Ikinyamakuru The EastAfrican cyigeze kuvuguruza amakuru y’uru rutonde kivuga ko Bwana Akukujuluma yabyaye abana 210, harimo abakobwa 104 n’abahungu 106. Yavutse mu mwaka 1916 apfa muri 2010.

10. Umunya-Uganda Jack Kigongo yabyaye abana 158

Jack Kingongo yari atuye mu gace ka Kateerea hagati ya 1909 kugeza 2014. Kingongo yarongoye abagore 27 . Yapfuye afite imyaka 109 ubwo yari amaze kugira abuzukuru 501.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *