Meddy na The Ben bavuze k’urusha undi hagati yabo

Izina Meddy (Ngabo MĂ©ddard) na The Ben (Mugisha BĂ©njamin), amaze imyaka irenga 10 yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, ku buryo guhitamo urusha undi ari urugamba rutakorohera buri muntu wese. Nta wushidikanya ko aba basore bombi ari bo bayoboye umuziki Nyarwanda kuva iyo za 2008 batangira kwigaragaza, kugeza muri uyu mwaka wa 2020 bagikomejemo umwuga wabo. […]

Abasirikare ba Niger barashinjwa kwica abasivili 70 ku maherere

Akanama k’uburenganzira bwa muntu ko muri Niger, kashinje abasirikare b’iki gihugu kwica abaturage 70 ku maherere, mu bikorwa ingabo za Niger zirimo byo kurwanya imitwe y’iterabwoba. Aka kanama kavuze ko katahuye imirambo irenga 70 mu byobo rusange bitandatu mu karere ka TillabĂ©ri kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. TillabĂ©ri gasanzwe ari akarere kibasiwe n’ibikorwa by’urugomo […]

Mexique: Abagore bakomeje gutera abagabo umugongo bagashyingirana n’ibiti (Amafoto)

img-20200905-wa0014-3.jpg

Abagore bo mi gihugu cya Mexique bakomeje gutera umugongo abagabo bagahitamo gushyingiranwa n’ibiti. Abageni bashya b’abo bagore ntibavuga menshi, gusa ni barebare kandi bakorera Isi ibintu byiza birimo gutanga umwuka usukuye ndetse n’Inkwi zo gucana. Amafoto akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagore benshi bo muri Mexique bambaye imyambaro y’abageni, bamwe bahobera ibiti abandi babisoma […]

Tom Ndahiro yihanije abamugereranya na Ngeze Hassan wakanguriye abantu gukora Jenoside

Umushakashatsi ku byaha bifitanye isano na Jenoside, Tom Ndahiro, yihanije abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugereranya na Ngeze Hassan wakoraga kuri Radio RTLM wakanguriye abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi . Mu kiganiro Tom Ndahiro yagiranye n’umunyamakuru Popote Janvier kiri kuri Popote TV, yavuze ko atumva neza impamvu umuntu urwanya Jenoside ashobora kugereranwa n’umuntu wakanguriye abandi kuyikora. Yagize […]

Nyamasheke: Umwarimu wari wajyanywe mu kigo cy’inzererezi aravuga ko yahindutse.

Nyuma y’iminsi 48 mu kigo cy’inzererezi, mwarimu Muhayishema Emmanuel wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Karambi mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, aravuga ko yahindutse mu buryo bugaragara kubera inyigisho yahaherewe. Muhayishema yemeza ko agiye kwihatira kuzahura ubukungu bw’umuryango we bwazahajwe n’imyitwarire ye mibi yatumye ajyanwa muri icyo kigo, akanitegura kuba umwe […]

Amafoto y’abakunzi bahabanye mu biro akomeje kuvugisha benshi

Grand P na Eudoxie bari mu rukundo

Amafoto y’umunyamideli akaba n’umuhazi Eudoxie Yao ufite ubunini budasanzwe n’umukunzi we Grand P, akomeje kuvugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Inkuru y’urukundo rwa Eudoxie ukomoka muri CĂ´te d’Ivoire na Grang P ukomoka muri Gunea, yatangiye gusakara ubwo ikinyamakuru Afrique sur 7 cyabakoragaho inkuru muri Nyakanga uyu mwaka. Grand P usanzwe ufite ubumuga bw’ubugufi, yavuze ko […]

Rubavu: Bahangayikishijwe n’abajura barusha ubwinshi n’imbaraga Abanyerondo

Abaturage bo mu mudugudu wa Kiyovu mu murenge wa Nyakiliba ho mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe nabajura bitwikira amajoro bakajya kubacukurira inzu bitwaje ibikoresho bitandukanye birimo n’imipanga, bakemeza ko abo bajura babateza umutekano muke. Abaturage bo muri kariya gace baganiriye na Radiyo Rwanda, bemeza ko ubwinshi bw’abo bajura baba bitwaje intwaro zirimo inkoni n’imipanga butuma […]

Minisitiri Busingye yamaganye iraswa ry’imfungwa rikomeje gukorwa na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnson, yamaganye iraswa ry’imfungwa rikorwa na Polisi y’Igihugu rikomeje kugaragara mu Rwanda, yizeza abaturage ko Minisiteri ayoboye igiye gukora iperereza ku babigizemo uruhare. Yabitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana iraswa ry’abantu Polisi isobanura ko baba bagerageje kuyitoroka cyangwa kuyirwanya. Mu Butumwa Minisitiri Busingye […]

Nyarugenge: Polisi yarashe umujura washatse kwiruka ngo ayicike

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse abeshye ko agiye mu bwiherero. Munyaneza yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara. Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa […]

Perezida Kagame, Museveni, Ndayishimiye na Tshisekedi bashobora guhura bidatinze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni uyoboye Uganda, Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi n’uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi bashobora guhurira i Goma muri uku kwezi. Aya makuru yemejwe n’igitangazamakuru cyo muri RDC, Actualite.cd avuga ko Perezida Tshisekedi ari we watumiye aba bakuru b’ibihugu gusa itariki inama izaberaho ntabwo iramenyekana. […]

Karongi: Abakozi b’ibitaro bya Kirinda basanzwe bifungiranije banywa inzoga

Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, hafatiwe abantu batanu barimo n’abakozi b’ibitaro bya Kirinda bifungiranije mu rugo rw’umuturage banywa inzoga. Abo bakozi barimo n’abaganga, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage mu ma Saa moya n’Igice avuga ko bari bikingiranye mu kabari banywa inzoga. Abafashwe ni […]

Umunya-Maroc wabyaye abana 1,171 ayoboye urutonde rw’ababyaye abana benshi ku Isi

Muri iyi minsi kubyara abana benshi bisa naho bitakigezweho, ibi bishingira ku kuba umubare w’abatuye Isi ugenda uruta kure ubushobozi bw’abayituyeho, haba mu mirire n’ibindi byose nkenerwa mu kwita ku buzima. Cyakora cyo n’ubwo bimeze gutyo, hari benshi babayeho mu mateka y’Isi babyaye batizigama, ku buryo hari n’abagejeje ku bana 1000. Muri iyi nkuru tugiye […]

Perezida Kagame agiye gukuraho urujijo n’ibinyoma bimaze iminsi bisakazwa n’abarwanya ubutegetsi

Ku cyumweru tariki ya 06 Nzeri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azagirana ikiganiro cyihariye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), wavuga ko iki kiganiro ari ikimenyetso kizavanaho ibinyoma byinshi byari bimaze igihe bikwirakwizwa n’abarwanya ubutegetsi bavugaga ku buzima bwe! Nubwo bwiza.com tutakwemeza ko ariyo ngingo nyamukuru ariko nayo birashoboka, kuko si ikintu cyoroshye kuba hari abakinira cyangwa […]

Iteka rya perezida ryasheshe ibigo birimo HEC, RALC, WDA na NCC

Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibigo bya Leta hagamijwe gukoresha neza umutungo wayo, Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura ahuza ibigo byari bisanzwe biriho ibindi bikurwaho . Kuri uyu wa Gatanu, mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda, hasohotsemo iteka rya Perezida wa Repubulika rihuza, rikanasimbuza ibigo bya leta byari bisanzweho, mu gihe ibindi bizakomeza inshingano zabyo. […]

Ubutumwa Kagere yageneye abafana ba Simba bwateje urujijo

Rutahizamu Meddie Kagere yanditse ubutumwa bushimira abafana n’abayobozi b’ikipe ya Simba Sports Club, yongera guca amarenga y’uko ashobora gutandukana n’iyi kipe y’i Dar es Salaam muri Tanzania. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu Kagere yanditse kuri Twitter ye ubutumwa bugira buti: “2019/20 wari umwaka w’imikino ukomeye twageze ku bikorwa bikomeye nka Simba SC, abatoza n’abakinnyi. […]

Abaturage b’i Nyabimata barifuza kubona Rusesabagina amaso ku yandi

ruse-768x432.jpg

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyabimata w’Akarere ka Nyaruguru, barifuza kubona Paul Rusesabagina uherutse gufatirwa ishyanga akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi, iterabwoba, ubushimusi n’ubusahuzi; aho bamushinja kugira uruhare runini mu gitero cyagabwe iwabo mu 2018. Rusesabagina azwi nka Perezida w’ihuriro mpuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD Ubwiyunge, rifite umutwe w’ingabo wa FLN wahoze […]