Ubutumwa Kagere yageneye abafana ba Simba bwateje urujijo

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Meddie Kagere yanditse ubutumwa bushimira abafana n’abayobozi b’ikipe ya Simba Sports Club, yongera guca amarenga y’uko ashobora gutandukana n’iyi kipe y’i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu Kagere yanditse kuri Twitter ye ubutumwa bugira buti: “2019/20 wari umwaka w’imikino ukomeye twageze ku bikorwa bikomeye nka Simba SC, abatoza n’abakinnyi. Mwarakoze Hajis Manara n’abafana ba Simba ku cyubahiro n’icyizere muhora mumfitiye. Twizere umwaka mwiza wa 2020-21.”

Abenshi baketse ko Kagere yanditse ubu butumwa asezera Simba SC, gusa urujijo ruburimo n’iby’umwaka utaha w’imikino yanditsemo avuga ko yizeye ko uzagenda neza.

Ni incuro ya kabiri Meddie Kagere atangaza ubu butumwa, kuko nyuma y’umunsi umwe Simba SC yizihije umunsi wayihariwe wa Simba Day, na bwo Kagere yari yanditse ashimira abafana bari bamwakiriye nk’umwami ubwo yerekanwaga we n’abakinnyi bagenzi be.

Amakuru menshi ava mu gihugu cya Tanzania atangaza ko uyu rutahizamu atameranye neza n’umutoza wa Simba, Sven Vandenbroeck, ndetse ko bashobora kuba barateranye amagambo nyuma y’umukino Simba yatsinzemo Namungo FC ikegukana gikombe cya Community Shield Cup.

Muri uwo mukino Kagere yari yabanjwe ku ntebe y’abasimbura.

Hari andi makuru kandi yemeza ko Kagere umaze imyaka ibiri yikurikiranya ayobora abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania, yamaze kwemererwa kujya aho ashatse na Mohammed Dewji uyobora Simba SC, amahirwe menshi akaba amwerekeza muri APR FC.

Cyakora cyo ni amakuru uyu mukinnyi yakunze guhakana yivuye inyuma, akemeza ko atari ubwa mbere avuzweho ibihuha n’ababa bagambiriye kumusebya. Yatanze urugero rw’uko hari abamushinje gukoresha amarozi, bityo kuba bavuga ko atabanye neza n’umutoza bikaba nta gitangaza kirimo.

Amakuru arerekeza uyu mukinnyi we na mugenzi we Tuyisenge Jacques muri APR FC byitezwe ko bagomba kuza gufasha mu mikino ya CAF Champions league izitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *