Karongi: Abakozi b’ibitaro bya Kirinda basanzwe bifungiranije banywa inzoga

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, hafatiwe abantu batanu barimo n’abakozi b’ibitaro bya Kirinda bifungiranije mu rugo rw’umuturage banywa inzoga.

Abo bakozi barimo n’abaganga, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage mu ma Saa moya n’Igice avuga ko bari bikingiranye mu kabari banywa inzoga.

Abafashwe ni BINYERERA Manasse w’imyaka 37 y’amavuko ukora ku bitaro bya Kirinda nka Supervisor, Kasongo NDAGANO Jule Sezar w’imyaka 38 y’amavuko ushinzwe amakuru n’ikoranabuhanga kuri ibyo bitaro na Felicien TUYISENGE wakoraga nka Sante Communautaire ku bitaro bya Kirinda.

Mu bandi bafashwe harimo Ernest NTAWUBIHEZA w’imyaka 35 y’amavuko wakoraga nka Sante Communotaire, NDIKUMANA MANGARA Jean Louis umuganga muri RBC urebererera Karongi mu buzima, na nyir’akabari Cecile Uwamahoro w’imyaka 38 y’amavuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yavuze ko abo bakozi bafashwe bagacibwa amande yagenwe, ndetse bakanarazwa aho abarenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bose barazwa.

Mayor Mukarutesi yavuze ko kuba bariya bakozi ari abaganga bidakuraho ko bagengwa n’amategeko, bigasobanura ko bagomba guhanwa by’intangarugero igihe barenze ku mategeko .

Yongeraho ko muri Karongi, uretse aba bakozi b’ibitaro, hamaze no gufatwa abakuru b’imidugudu batatu barenze ku mabwiriza, bakaba barasezerewe mu mirimo yabo kuko ibyo bidakwiye abayobozi.

Ati: “Ntabwo watanga ibyo udafite, ntiwarenga ku mabwiriza ngo nurangiza uvuge ko uzakomeza kuyobora abantu”.

Mbere y’uko bariya bantu bafatwa, ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi bwari bwabanje guhamagara nyir’akabari, avuga ko yatashye nubwo babonaga hariho ingufuri ikingiye inyuma bisa naho yatashye, ariko bikagaragara nanone ko mu kabari mo imbere hari abantu bavugiragamo.

Saa tatu n’iminota 46 nyuma y’uko abayobozi n’umurenge bari bashyize ingufuri kuri kariya kabari, bongeye guhamagarwa na Nyirakabari ababwira ko ba Bantu barimo koko yababeshyaga.

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano bahakinguye saa yine na 50, basangamo bariya bantu babatwarana n’uwitwa David NIYOMUGABO warengeje amasaha yo gutaha ajya kureba bagenzi be.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwavuze ko nta narimwe buzihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *