Polisi y’Igihugu yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse abeshye ko agiye mu bwiherero.
Munyaneza yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yasabye gusohoka kugira ngo ajye mu bwiherero. Ageze hanze ngo yahise ashaka gucika, yiruka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ari nabwo yahise araswa arapfa.
Urusaku rw’amasasu rwumviswe n’abatuye mu gace ka Kimisagara babaza Polisi icyari cyabaye, gusa ntiyahita isobanura ibyari bibaye.
Polisi y’Igihugu ikunze kugira inama abantu yo kwirinda ibyaha, bakurikiza amategeko, birinda gushaka gutoroka nko mu gihe bari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Munyaneza yarashwe mu gihe mu gace ka Kimisagara hashize iminsi kavugwamo ubujura burimo ubwo kwambura abantu telefoni, amasakoshi n’ibindi.


