Abaturage bo mu mudugudu wa Kiyovu mu murenge wa Nyakiliba ho mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe nabajura bitwikira amajoro bakajya kubacukurira inzu bitwaje ibikoresho bitandukanye birimo n’imipanga, bakemeza ko abo bajura babateza umutekano muke.
Abaturage bo muri kariya gace baganiriye na Radiyo Rwanda, bemeza ko ubwinshi bw’abo bajura baba bitwaje intwaro zirimo inkoni n’imipanga butuma bigorana kugira ngo habe hagira ubahagarika.
Mu ijoro ryakeye nk’uko abaturage babisobanuye, abajura babarirwa muri 15 bagabye igitero mu mudugudu wa Kiyovu bagambiriye kwiba mu mazu y’abaturage, biba ngombwa ko birukanwa hifashishijwe ingufu z’irondo.
Umuturage witwa Innocent watoborewe inzu avugana n’umunyamakuru wa RBA yagize ati: “Nagiye kumva numva ibintu biri gukubita mu nzu, mvanyeho idirishya mbona abagabo batandatu bafite imipanga n’inkoni, ngira ngo ni abanyerondo.”
Uyu muturage ngo yabyutse asanga inzu ye bayitoboye, gusa ku bw’amahirwe ibintu bye birimo Televiziyo birokorwa no kuba abatoboye inzu ye bakubitanye n’intebe.
Undi muturage wabonye abo bajura bakamubwira ko bazamuca umutwe we ahamya ko barengaga 15.
Yagize ati: “Njyewe nabonye abageze muri 15. Bari bambaye nk’abanyerondo bafite imipanga n’inkoni, noneho mbabona bari ku nzu y’umuturage witwa Damatek.”
Uyu muturage ngo yakongeje abo bajura na bo bamukongereza icya rimwe, bamubwira ko bazamuca umutwe.
Ngo byabaye ngombwa ko irondo ritabara ryirukankana abo bajura. Uyu muturage ahamya ko abajura bari muri kariya gace barusha imbaraga abahakora irondo.
Ati: “Irondo rirakora ahubwo abajura bahari barirusha imbaraga. Impamvu barirusha imbaraga, ni ikipe. Ibisambo ku manywa byirirwa biryamye mu nzu z’indaya n’ahandi; iyo babonye rero abantu bashize mu muhanda, ni bwo batangira gukora ikipe yo kujya gutobora.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakiliba buvuga hakenewe ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye, kugira ngo bariya bajura bahashywe.
Ni ibyanashimangiwe na Uwimana Moustapha uyobora uriya mudugudu wa Kiyovu, wavuze ko kuba abaturage batanga 1,000Rwf y’irondo bidahagije, abasaba na bo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Yagize ati: “Natwe ubwacu n’ubwo watanga icyo gihumbi, garagaza uruhare rwawe nk’umuturage koko ugaragaze gutabaza. Nk’ubu Innocent iyo atadutabaza ngo tumutabare, byari kugaragara ko iri rondo ntacyo rivuze.”
Uyu muyobozi yavuze ko bagiye guhindura amayeri bakoreshaga ku irondo, ngo kuko inyoni zijya inama abarinzi na bo bajya iyazo.


