Ikinamico: Hon. Agathon Rwasa arwanya ate Leta akorera?

Sangiza iyi nkuru

Nta opozisiyo iri mu Burundi, kimwe n’ andi mashyaka ari ku ngoma muri Afurika CNDD/FDD ntiyifuza umuntu uyivuguruza niyo mpamvu iri shyaka ryishingiye opozisiyo ryifuza kandi yumvira amatwara n’ amahame nshingiro agomba kugenderwaho mu kuyobora igihugu.

Iyo myitwarire ya CNDD/FDD rero yasenye opozisiyo ya politiki mu Burundi ndetse inakumira ibiganiro mpaka bya politiki ishingiye kuri demokarasi n’ ubwo rwose abo biyita opozisiyo nabo batigeze bubahiriza inshingano zabo nk’ uko bikwiriye.

Ibyo bisobanura ko abanyapolitiki biyise ko barwanya Leta mu Burundi akenshi bagiye bagaragaza ko bafite intego yo kubona amaramuko kuko iyo bamaze kubona imyanya muri Guverinoma bahita bicecekera ubundi bakayoboka injyana batitaye ku ntego bari barihaye.

2015-04-23T162238Z_1728468274_GF10000070222_RTRMADP_3_BURUNDI-POLITICS_0

Ese FNL ya Agathon Rwasa iri muri Opozisiyo?

Birakomeye cyane kugira ngo umuntu yemeze ko Rwasa ari muri opozisiyo mu gihe yungirije ubuyobozi bw’ Inteko Nshingamategeko ndetse akaba anafite minisiteri 5 zose ndetse anagaragara cyane mu bikorwa by’ ishyaka CNDD-FDD avuga ko arwanya.

Ibyo bifitanye isano n’ itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’ Umuvugizi wa FNL, Aimé Magera ubwo yashimangiraga ko ishyaka CNDD ryateguye gahunda yiswe « Safisha » igamije kwica abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba FNL bashyigikiye Agathon Rwasa.

Magera akomeza ashimangira kandi ko iyi « Safisha » yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’ imbonerakure mu 2010.

Tugendeye kuri uru rugero rwa Rwasa bigaragara ko abanyapolitiki benshi biyitirira opozisiyo kandi bifitiye izindi gahunda zishingiye mu kwishakira ijambo mu buyobozi bw’ igihugu .

Iyi myitwarire rero niyo ituma abanyapolitiki batitaye ku ngorane z’ igihugu ndetse bagahora bitana ba mwana kuko kuva Agathon Rwasa yabona uyu mwanya ntiyongeye kugira icyo arwanya n’ ubwo hari igiye nawe avuga ko ari ku rutonde rw’ abayobozi bashobora kwicwa.

Aha umuntu yakwibaza impamvu Rwasa kimwe n’ abandi bagenzi be bahuje umwuga bavuga ko bashakishwa kugirango bicwe kandi ntibave muri politiki.

Ibyo bigaragaza y’ uko abo banyapolitiki aho guharanira inyungu za rubanda , barwanira inyungu zabo bwite ndetse n’ iza mashyaka yabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *