Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanenze abakomeje kwinubira isaha ya saa moya no kuyikoresha nk’urwitwazo mu makosa yabo ya buri munsi.
Mu kiganiro na RBA, CP John Bosco Kabera yanenze abavugwa mu byaha byiganjemo impanuka bafatwa bakavuga ko baba bubahiriza isaha ya saa moya.”Abantu bavuga ngo bakora impanuka barwana n’isaha, isaha ntabwo irwana, isaha ntiyendaranya”
CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko uwitwaza isaha ya saa moya yica andi mategeko asanzweho, ibihano bikarishye bimutegereje. Yagize ati” Ntabwo wagabanya isaha ahubwo wagabanya ibyo ukora ugataha kare cyangwa ukongera ibyo ukora ukarenza amasaha ukaza gufatwa ugahanwa”
Inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Kanama 2020, niyo yashyizeho isaha ya saa moya z’umugoroba nk’isaha buri wese asabwa kuba yageze mu rugo mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19. Iyi ikaba yaraje ikuraho iyari iminyerewe ya saa tatu


