Nyuma y’imyaka 23 apfuye, umurambo wa Mobutu n’ubu uracyari muri Maroc

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki nkiyi ya 07 Nzeri mu 1997, nibwo Mobutu Sese Seko wategetse Zaire (RDC y’ubu) yapfuye aguye i Rabat mu gihugu cya Maroc, none nyuma y’imyaka 23 umurambo we uracyari muri iki gihugu.

Mobutu yari yahungiye muri Maroc aturutse i Kinshasa nyuma yo kotswa igitutu n’inyeshyamba za AFDL. Umurambo we kugeza ubu nturacyurwa ngo ushyingurwe mu gihugu cy’amavuko.

Uyu yari yarashinze ishyaka MPR, ryayoboye igihugu igihe kirekire ryonyine mu butegetsi bw’igitugu, aho yakundaga kubwira Umuzayirwa wese ati “Wabyemera wabyanga uri mu ishyaka rya MPR”.

Yumvikanishaga ko abaturage bose kuva bakivuka babaga ari abayoboke biri shyaka ryari rukumbi kandi atihanganiraga uwarwanya iyi myumvire dore ko nta yandi mashyaka yari yemewe mu gihugu kugeza mu ntangiriro zimyaka ya 90.

Urubuga Actualite.cd dukesha iyi nkuru rwibaza niba haba hakiriho ubushake bwo gucyura umurambo wa Mobutu ngo ushyingurwe muri Congo.

Gusa, mu ijambo yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, kuwa 23 Ukwakira 2013, uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, yatangaje ko hagiye gukorwa ibishoboka ngo umurambo wa Mobutu ucyurwe kimwe n’umurambo w’uwahoze ari Minisitiri wIntebe, Moise Tshombe, wapfiriye muri Algeria agashyingurwa mu Bubiligi.

Ariko, icyurwa ry’iyi mirambo y’abahoze ari abayobozi b’igihugu ryari mu myanzuro y’inama z’igihugu ygejejwe kuri Perezida Kabila ntiryigeze rishyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rwe, ubwo yari akimara gutorwa, mu muhango wo gushyingura se, Etienne Tshisekedi, Felix Tshisekedi nawe yiyemeje gucyura umurambo w’uwahoze ari perezida wa repubulika, Joseph Mobutu Sese Seko no gutegura ishyingurwa rye mu cyubahiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *