Kuri ubu nta muntu wemerewe kujya gusaba serivisi ya notariya uko yishakiye

Sangiza iyi nkuru

Kuri ubu nta muntu wemerewe kujya gusaba serivisi za notariya uko yishakiye nk’uko byari bisanzwe kuko uzajya ujya kuzisaba atahawe gahunda ntazo azajya abona nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Mbere, Itariki 07 Nzeri.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko ibi bigamije gukomeza ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Muri urwo rwego, itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije, Mbonera Theophile, rivuga ko abagana iyi minisiteri basaba serivisi za notariya bagomba kwita kuri iki kintu:

Kubanza guhamagara noteri muri Minisiteri yUbutabera kuri telephone igendanwa 0788804235/0738804235, cyangwa bagahamagara 0788456429/0735500245 kugirango bahabwe umunsi n’isaha bazajya bakirirwaho.

Itangazo risoza rivuga ko uzajya ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera atahawe gahunda atazakirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *