Icyamamare kuri TikTok, akaba n’umunyamideri w’Umunyamerika Charly Jordan, yasabye imbabazi zo kuba yarasuye u Rwanda mu gihe kidakwiye no gutuka guverinoma y’u Rwanda nyuma yo gushyirwa mu kato akamaramo iminsi nyuma yo kumwibeshyaho ko yanduye Covid-19.
Mu butumwa uyu mukobwa w’imyaka 21 yanyujije kuri TikTok ku Cyumweru, yavuze ko yaje mu Rwanda gufatanya n’itsinda ribungabunga Ingagi.
Muri video yuzuye amarangamutima yashyize ahagaragara kuri tik tok arimo no kurira, Jordan yavuze ko yanduye Covid-19 mu mezi atatu ashize ariko mbere yo kuva iwabo muri Amerika aza mu Rwanda yari yapimwe agasanga nta coronavirus afite. Avuga ko we na bagenzi be bazanye bambaraga udupfukamunwa, ndetse bakirinda kandi bakurikije amabwiriza y’ubwirinzi nyuma yo kugera mu Rwanda.
Avuga ko nyuma yo kugera mu Rwanda ariko yapimwe agasangwamo covid-19.
Ati: “Nagiye mu Rwanda, Afurika, mu minsi itanu ishize, ngeze hano, nipimishije babona positif.”

Iyi video nyuma yakuye aho buri wese yayigeraho, ariko yamaze gusangizwa kuri twitter aho yahawe urw’amenyo n’abayibonye bamubaza impamvu yakoze urugendo mu gihe cy’icyorezo banamushinja kwiriza.
Jordan avuga ko yarize amasaha menshi nyuma yo gushyirwa mu kato ari naho yahereye atuka Guverinoma y’u Rwanda.
Yakoresheje amagambo y’Icyongereza ariko wakwita imvugo nyandagazi aho yagize ati: ‘Literally the f***ing government showed up at my place and dragged me away from everybody I was with. I don’t speak the language, they locked me in this f***ing room, and I can’t leave,’
Ugenekereje mu Kinyarwanda wirengagije ijambo yahereyeho, yavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yageze aho yari ari ikamukura mu bandi ikamujyana ikamufungirana mu cyumba kandi adashobora kubaho gutyo.
Akomeza agira ati: ‘It’s really scary. I don’t know why I have it again. And I’m not with anybody I know. And I’m in f***ing Rwanda, Africa. And I don’t know how long I’m gonna be here and they won’t tell me anything,’
Na none ugenekereje mu Kinyarwanda yavugaga ko biteye ubwoba, nta muntu bari kumwe, kandi ari mu Rwanda (abanza gutuka) muri Afurika kandi atazi igihe azamara aho yari mu kato kuko ntacyo bamubwira.
Yahise asangiza indi video ikurikira iyo kuri TikTok na none avuga ko amaze imyaka 3 n’igice anyway urumogi buri munsi none yendaga kwicwa na ‘cold turkey’ mu cyumba cya hotel yari yashyizwemo mu kato.
Ati: “Ntabwo ndi njyenyine gusa aho mfungiye muri iki cyumba, ahubwo ndi no kugira inzozi mbi z’ubusazi ndetse simbasha gusinzira.”
*SERIOUS* Charly Jordan says she tested positive for COVID while traveling to Rwanda and has been forcefully removed from hotel by government and placed in to isolation away from everyone she knows. She first had COVID 3 months ago. She lives with Tana Mongeau. More in thread. pic.twitter.com/x3hxZlVhkb
— Def Noodles (@defnoodles) September 6, 2020
Yongeyeho ko n’ibiryo arimo guhabwa atabyishimiye bigeye kumusaza.
Jordan yaje kurekurwa nyuma y’iminsi ine ubwo yapimwaga izindi nshuro ebyiri bagasanga nta Covid-19 yanduye ndetse hakemezwa ko ku nshuro ya mbere habayeho kwibeshya.

Kuri uyu wa Mbere ushize, akaba yaragiye kuri Instagram akandika asaba imbabazi agira ati: “Video nashyize kuri Tik Tok yari yuzuye amarangamutima. Ntabwo nigeze ngambirira kugira uwo mbabaza kandi nishingiye ibikorwa byanjye.”

Yakomeje agira ati: “Nari njyenyine kandi mfite ubwoba, nongeye kuyireba nabonye ukuntu video itarikwiye…nashakaga gusa kumenya icyajyaga imbere..Mumbabarire mu by’ukuri. Nakuyeho video kuko nyuma yo kuyireba nabonye ukuntu itari ikwiye.”


