nintchdbpict000606744069_1599649661896.jpg

Donald Trump yashyizwe mu bahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa 9 Nzeri 2020 yashyizwe mu bagomba guhatanira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyo mu 2021.

Impamvu uyu Mukuru w’Igihugu yashyizwe kuri uru rutonde ni intambwe yateye mu kunga Isirayeli na Leta y’Ubumwe bw’Abarabu biteganya gusinya amasezererano yo guhagarika umwiryane hagati y’ibihugu byombi, ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Umudepite umaze igihe kuri izi nshingano muri Norvege witwa Christian Tybring-Gjedde ni we wafashije Donald Trump kujya kuri uru rutonde, atanga iyi mpamvu yo kunga ibi bihugu itatinze kumvikana.

Donald Trump aramutse yegukanye iki gihembo, yaba yesheje umuhigo wa mugenzi we Barack Obama wagihawe mu 2009 ku by’uruhare yagize mu kubanisha amahanga.

nintchdbpict000606744069_1599649661896.jpg Israël na UAE bigiye kwiyunga ku bwa Donald Trump

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *