Uganda: Undi mudepite yatawe muri yombi azira kurasa abantu mu matora ya NRM

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu karere ka Pallisa mu burasirazuba bwa Uganda yataye muri yombi umudepite w’intara ya Agule, Francis Mukula, ukekwaho kuba yararashe abantu babiri mu matora y’ishyaka NRM mu cyumweru gishize.

Abayobozi bavuze ko uyu mudepite yarashe abantu babiri mu gasantere k’ubucuruzi ka Kaboloi kari mu gace ka Kaukura, mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Pallisa.

Bwana Cyrus Omalla, umuyobozi wa polisi mu karere ka Bukedi y’Amajyaruguru yavuze ko ubu umudepite afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Pallisa mu gihe iperereza rigikomeje.

Bwana Omalla yavuze ko azashyikirizwa urukiko mu gihe iperereza rizaba rirangiye nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Ati: “Umudepite ari mu maboko ya polisi ku birego byo guteza urujijo n’akajagari ndetse no kurasa abantu babiri. Agomba gusubiza ibyaha bitandukanye birimo gushaka kwica.

Twamaganye rwose amahano nk’aya agaragazwa n’umuntu wize neza wakagombye kugaragaza byibuze imyitwarire myiza ariko agateza akaduruvayo mu gihe cy’amatora ”, Bwana Omalla.

Nk’uko abapolisi babitangaza, umwe mu bahohotewe yarashwe mu gatuza ariko yabazwe neza kugira ngo akurwemo isasu.

Uyu mudepite yatawe muri yombi akurikira umudepite mugenzi we, akaba n’Umunyamabanga wa leta, Mwesigwa Rukutana, nawe kuri ubu ukurikiranweho kugerageza kwica, gukubita no kwangiza mu matora nk’aya ya NRM ku itariki 04 Nzeri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *