Ibitangazamakuru binyuranye bikomeje byerekana ko Gen.Kayumba Nyamwasa aramutse atashye mu Rwanda yakwakirwa bigaragara ko ahageze yaba aje gusoza uburoko bwe kuko yakatiwe mu rukiko.

”Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda, gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose yari afite za gisirikare.
Yahanishijwe ibi bihano bikaze biturutse ku byaha yarezwe adahari birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Ese Kayumba Nyamwasa yasaba u Rwanda imbabazi ?
Kugira ngo ikibazo kibonerwe igisubizo ni uko twakongera kwibaza niba u Rwanda narwo rwamubabarira kuko uyu musirikare w’ inararibonye ajya guhunga igihugu yarabitekereje afata n’ umwanzuro
Abatari bacye bemeza ko u Rwanda rwaba rwarakiriye Gen Rwarakabije n’abandi batandukanye ngo rwange kwakira Gen Kayumba mu gihe yaba asaba imbabazi.
Gusa ikibazo by’ aba bagabo babiri biratandukanye kuko Gen.Nyamwasa yari Inkontanyi yo mu mbere yari azi neza amatwara n’ amahame y’ iki gisirikare mu gihe Gen. Paul Rwarakabije yahanganye n’ Inkontanyi kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ahunganye n’ ingabo ze bishoboka ko yahindutse amaze gusobanukirwa politiki y’ igihugu.
Isenyuka rya RNC rishobora gutuma Gen Kayumba yifuza gutaha mu Rwanda?
Kuba Gen Kayumba Nyamwasa yatekereza gutaha mu gihugu cye kubera y’ uko RNC isenyutse izo mbabazi zaba zidaturutse ku mutima kuko na bagenzi be bakorana nabo bahita batahuka kubera y’ uko umugambi wabo wapfubye ariko atari ukuvuga ko babikuye ku mutima.
Gucyura impunzi niryo hame rya mbere rya FPR/Inkontanyi
Mu mahameshingiro ya FPR/Inkontanyi yari yarashyize imbere gucura no guca ubuhunzi mu cyiswe “ Code of Conduct”.
Kuba aba banyapolitiki batahuka ku bushake mu gihugu nta gitangaza kirimo kuko na Maj. Ntashamaje Gerard yaratahutse.
Gutaha mu Rwanda ni igitego mu maso y’ abanzi batarwifuriza amahoro. Bamwe bo mu nzego zizewe twaganiriye bakanga ko dutangaza amazina yabo badutangarije ko habaye guhuza impande zombi hakumvikanwa ku itahuka rya Gen Kayumba Nyamwasa na Sebarenzi rizaba rirangije ikibazo cy’ibihuha by’intambara na pozisiyo zose zavugwaga ko zirwanya FPR.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


