Abantu benshi ku Isi hari ubwo bifuza ko izuba ryahora riva ariko nyamara ntibishoboke kuko izuba riba rigomba kurenga hakaza umwijima. Ijoro n’amanywa biba bitewe naho Isi igeze yizeguruka yo ubwayo. Iyo Isi yizenguruka biba ngombwa ko mu masaha 12 abantu bamwe baba bari ku rumuri rw’izuba, bivuzeko baba bitegeye izuba ibyo bikitwa amanywa. Naho igice gisigaye kiba kiri mu cyo twagereranya n’igicucu, ibyo bikitwa ijoro.
Twifashishije inkuru ya Feednews.com tugiye kubagezaho tumwe mu duce tw’Isi dushobora kurenza amasaha 12, izuba riva nta mwijima w’ijoro bazi.
Norway

Norway ni kimwe mu bihugu byo mu Burayi bw’amajyaruguru mu gace ka Scandinavia. Ni igihugu gikikijwe n’inyanja ya Arctic . Hari abarenga kuri ibyo bakacyita “ubutaka buvaho izuba mu gicuku”, “t6he Land of Midnight Sun”.
Ibi biterwa n’uko muri Norway guhera mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, igice kinini cy’iki gihugu kiba kivamo izuba mu gihe kigera ku masaha 20 ku munsi. Ibi bimara igihe kigana n’iminsi 76. Mu bice bimwe na bimwe bya Norway nk’ahitwa Svalbard mu majyaruguru y’iki gihugu ho biba umwihariko kuko izuba rihera tariki 10 Mata rikagera 23 Kanama ritigeze rizima.
Iceland:

Iceland ni ikirwa cyiza cyane giherereye ku mugabane w’Iburayi. Iki gihugu usibye ibirwa by’u Bwongereza bikiruta mu bunini, ubundi kiza ku mwanya wa Kabiri mu birwa binini mu Burayi. Iceland ubusanzwe kuva kuwa 10 Gicurasi kugera muri Nyakanga buri mwaka, izuba riba rihagaze mu kirere cyabo, bivuze ko iyi minsi yose bayimara batazi uko ijoro risa.
Canada

Canada ni igihugu gihererereye mu majyaruguru ya Amerika, Canada kandi nicyo gihugu cya kabiri mu bunini ku isi nyuma y’u Burusiya. Ibice byinshi bya Canada usanga igihe kinini bitwikiriwe n’urubura. Gusa mu bice byayo nka: Inuvik n’ibice byinshi byo mu majyaruguru ashyira iburengerazuba, izuba rishobora kuva iminsi 50 yose mu mpeshyi nta numwe rirenze.
Alaska

Alaska ni Leta ya 49 mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika. Muri Alaska igice cyayo kinini ni urubura, mu gihe agace gatuwemo n’abantu ari gato cyane. Alaska guhera mu mpera za Gicurasi, kugera mu Mpera za Nyakanga iki gice cy’Isi izuba ntiryigera rirenga na rimwe. Muri Alaska kandi mu gihe cy’ubukonje, ntushobora kubona na rimwe izuba rihava ,akeshi abahatuye baba bibera mu mazu badasohoka.
Sweden

Sweden ni ikindi gihugu kiri mu Karere ka Scandinavia mu majyaruguru y’Isi. Sweden uyigereranyije n’ibindi bihugu twavuze haruguru irashyuha cyane. Aha muri iki gihugu hagati ya Gicurasi na Kanama, izuba riva guhera saa sita z’ijoro, rikagera mu rukerera saa 4:30.
Finland

Finland nacyo ni igihugu cyo mu majyaruguru y’Isi, ubusanzwe bacyita igihugu cy’ibiyaga ibihumbi “The Land of Thousand Lakes “.
Igitangaje ni uko iki gihugu kigira iminsi 73 mu mwaka izuba riva ubutarenga.


