Abanduye Covid-19 biyongereyeho 55

ehqgbazx0aidnlf.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 11 Nzeri 2020 yatangaje ko abantu banduye Covid-19 biyongereyeho 55, mu bipimo 3027 byafashwe. Abanduye barimo 39 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, 8 babonetse mu Karere ka Kirehe, 3 bo muri Nyamasheke, 2 bo muri Rubavu, 2 muri Rusizi n’undi muri Kayonza. Abamaze gukira iki cyorezo ni 2450 […]

Sweden yamuritse uburyo bushya bwo kwirinda abajura hifashishijwe USB

Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanya-Sweden,Yubico, cyashyize hanze agakoresho k’ikoranabuhanga kazajya gafasha abantu gucunga umutekano w’ibyo bakorera kuri murandasi binyuze kuri mudasobwa na telefone zabo. Inkuru y’ikinyamakuru CBNET ivuga ko aka gakoresho kazajya kagura ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda, kakinjizwa muri telefoni ngendanwa cyangwa kuri mudasobwa ahasanzwe hinjizwa USB. Abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko ako gakoresho gafite […]

Burundi: Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu batandatu

Abantu batandatu bo muri Komini Matongo ho mu ntara ya Kayanza mu gihugu cy’u Burundi, bishwe n’umutwe w’abitwaje intwaro utaramenyekana, abaturage bakemeza ko abari bawugize bari bambaye imyambaro ya gisirikare. Uretse abishwe, hakomeretse abandi bane mu gihe umwe yaburiwe irengero, nk’uko byemejwe n’abayobozi ba Komini Matongo. Amakuru ya kiriya gitero yemejwe na Alice Nsabiyumva, Burugumesitiri […]

Umupolisi yapfuye nyuma yo gukubita urushyi umugabo bikekwa ko yari umurozi

Abaturage bo mu mujyi wa Malava ho mu gihugu cya Kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko umupolisi akubise urushyi umugabo utabashije kumenyekana hashira akanya gake akitura hasi agahita apfa. Amakuru avuga ko umupolisi wahuye n’iryo sanganya ari uwitwa Remko Madowo, akaba yari yagiye muri kariya gace yakoreragamo gufata ibikoresho bye, bijyanye n’uko yaherukaga kwimurirwa ku […]

Uwakatiwe urwo gupfa yavanwe muri gereza, ajya kurahirira kuba umudepite

Umunyapolitiki wo muri Sri-Lanka witwa Premalal Jayasekara (azwi nka Mahawela Lekamlage) wakatiwe igihano cy’urupfu, kuri uyu wa 8 Nzeri 2020 yatunguye benshi ubwo yavanwaga muri gereza kugira ngo ajye kurahirira umwanya w’umudepite. Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite mu 2015 ni bwo Jayasekara usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka rya Lanka Podujana riri ku butegetsi yafashe […]

Huye: Ingwe yateye urugo rw’umuturage, hitabazwa abasirikare ba RDF

arton139542-ca6d8.png

Ingwe yateye urugo ruherereye mu mudugudu w’Agakera, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura w’Akarere ka Huye, abari mu nzu bose uko ari barindwi batinya gusohoka. Amakuru aturuka muri bamwe mu batuye muri uyu mudugudu yageze kuri Bwiza.com avuga ko iyi nyamaswa y’inkazi yari yabayobeye yageze kuri uru rugo mu masaha y’ijoro. Hari abavuga ko […]

Nigeria yemeje ko umugabo wafashe umugore ku ngufu azajya akonwa

Inteko Ishinga Amategeko yo muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yemeje gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu gukeba udusabo tw’intanga ngabo, nk’igihano ku bahamijwe n’inkiko gufata abagore ku ngufu. Hafsat Baba, komiseri ushinzwe abagore n’iterambere ry’umuryango muri iyo leta, yavuze ko icyo cyemezo ari inkuru nziza. Yongeyeho ko “bizaca intege” abasambanya […]

Minisante yemeje ko hari abaganga banduye Covid-19

Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko mu barwayi banduye icyorezo cya Covid-19 igihugu gifite harimo n’abaganga. Minisitiri Ngamije yemeje ayo makuru kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari muri Studio za Radiyo y’Igihugu asobanura ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 zaraye zifatiwe mu nama y’Abaminisitiri. Hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko hari abaganga […]

Netflix yanyomeje igihuha kuri filimi ‘Escape’ ihuriwemo na Scofield, Professor na Reddington

Ifoto igaragaza filimi

Urubuga rwa Neflix rwanyomoje amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko benda gusohora filimi yiswe “Escape” ihuriwemo na Michael Scofield wakinnye Prison Break, El Professor yakinnye muri “Money Heist” na Raymond Reddington wakinnnye muri “The Blacklist. Ishusho igaragaza filimi yiswe Escape igisohoka abakunzi ba filimi bahise bakuka imitima bibaza uko filimi ihuriwemo n’ibi […]

Buruseli: Barashinja leta kubashimuta no kubatandukanya n’imiryango yabo mu gihe cy’ubukoloni

Abagore batanu bavukiye muri Congo bajyanye Leta y’u Bubiligi imbere y’Urukiko rw’Imbonezamubano i Buruseli bayishinja ko yateguye uburyo bwo gushimuta buri gihe abana bavutse ku bazungu n’abirabura mu gihe cy’abakoloni. Iki ni igikorwa cyo kwishyuza, gishingiye ku kirego ku byaha byibasiye inyokomuntu. Ni ku nshuro ya mbere icyifuzo cyo kwemeza politiki ya gikoloni y’igihugu nk’icyaha […]

HRW yavuze ko u Rwanda rwafashe Rusesabagina mu buryo butemewe

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wavuze ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe mu buryo bw’imbaraga ibyo uvuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Mu itangazo HRW yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko leta y’u Rwanda ikwiye guhita yemerera Rusesabagina kubonana n’abo kumwunganira mu mategeko yahisemo, akaganira na bo mu ibanga kandi […]

Menya uduce tw’Isi, aho butajya bwira

norway.jpg

Abantu benshi ku Isi hari ubwo bifuza ko izuba ryahora riva ariko nyamara ntibishoboke kuko izuba riba rigomba kurenga hakaza umwijima. Ijoro n’amanywa biba bitewe naho Isi igeze yizeguruka yo ubwayo. Iyo Isi yizenguruka biba ngombwa ko mu masaha 12 abantu bamwe baba bari ku rumuri rw’izuba, bivuzeko baba bitegeye izuba ibyo bikitwa amanywa. Naho […]

Ibihugu byemera gushyingira umugore umwe abagabo benshi

Ubuharike n’ubushoreke ni kenshi bukunze kumvikana mu mico itandukanye y’abatuye Isi. Gusa ubuharike akenshi bukorwa n’abagabo kuko usanga hari n’ibihugu byemerera umugabo gushaka abagore barenze umwe mu mategeko. Mu bisa n’ibitangaje hari ibihugu byemerera abagore gushakana n’abagabo benshi icya rimwe. Tuvuge nk’umugore umwe agashyingirwa abagabo batanu akabyemera bakabana mu nzu, umugore azi neza ko ba […]

Greenwood uheruka gukora amahano yashyiriweho amabwiriza akomeye na Man United

Ikipe ya Manchester United yategetse rutahizamu wayo Mason Greenwood ko agomba gukora imyitozo ku giti cye, nyuma yo kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihugu cya Iceland aho yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza. Ku munsi w’ejo ku wa Kane ni bwo Greenwood w’imyaka 18 y’amavuko yagarutse muri Manchester United, nyuma yo kwirukanwa mu […]

Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi kuri Repubulika ya 2 kugera mu 1990 mu yahoze ari Cyangugu

Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu,Perezida Habyarimana JuvĂ©nal amaze gufata ubutegetsi habayeho ihumure ry’igihe gito, abantu babanza kwibeshya ko abazaniye agahenge kubera amagambo meza yarangaga imbwirwaruhame ze. Ariko ibyo ntibyatinze, kuko na we yahise akomereza mu murongo w’amacakubiri watangijwe […]

Minembwe: Inyeshyamba zatwitse inzu nyinshi zinanyaga inka zisaga 100

Amazu menshi yaratwitswe ndetse inka nyinshi ziranyagwa mu gitero cy’inyeshyamba za Mai-Mai, kuwa Kabiri ushize mu midugudu itanu yo mu Minembwe, Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe na Gady Mukiza, Burugumesitiri wa Komini Minembwe, imidugudu ya Kawela, Masha, Kabingo, Irumba na Kakangara yagabwemo ibitero icya rimwe. Avuga ko abaturage benshi bataye ingo […]

Urujijo ku ugomba kunganira mu mategeko Paul Rusesabagina

Nyuma y’iminsi 12 bimenyekanye ko umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Paul Rusesabagina, ubu haribazwa ku munyanyategeko cyangwa abanyamategeko bazamwunganira mu rubanza rw’ibyaha bine akurikiranweho. Ni nyuma y’aho bitangajwe ko Rusesabagina ufungiwe muri kasho ya Polisi ya Remera yahisemo umunyamategeko uzamwunganira, umuryango ukamaganira kure iki cyemezo, nawo ugashyiraho barindwi barimo Umunyarwanda umwe. Umunyamategeko w’Umunyarwanda, Me David […]

Indirimbo ‘Jerusalema’ ikunzwe na benshi yaciye agahigo ku Isi

Indirimbo ‘Jerusalema’ y’Umunya-Afurika y’Epfo, Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere ku Isi yashakishijwe cyane n’abifuzaga kumenya izina ryayo ngo bashobore kuyitunga. Amwe mu magambo y’iyi ndirimbo ikunzwe aragira ati: “Jerusalema ikhaya lami, Ngilondoloze, Uhambe nami, Zungangishiyi lana…” Iyi ndirimbo igisohoka muri 2019, Master KG ni izina ritari rizwi […]

Laure Uwase, ushinjwa guhakana jenoside, azaguma mu kanama kiga uruhare rw’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni

Perezida w’inama y’abadepite izasesengura uruhare rw’u Bubiligi mu gihe cya gikoloni mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigali, yatangaje ko Umubiligikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Me Laure Uwase azakomeza imirimo ye mu kanama k’impuguke. Ni akanama kashyizweho n’u Bubiligi kagomba gusuzuma uruhare rw’ubukoloni mu Rwanda, mu Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro […]

Nigeria: Umujura yafatanwe amakarita ya banki (ATM cards) 2886

Abakozi ba gasutamo bafatanye umujura witwa Ishaq Aboubakar werekezaga i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu avuye muri Nigeria ku wa 22 Kanama 2020 amakarita 2886 yo kubikurizaho amafaranga kuri banki (ATM cards) na SIM cards enye. Uyu mujura yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhamed kiri mu murwa mukuru, Lagos, ari hafi kurira indege […]

Bujumbura: Igitero cya grenade cyahitanye umuntu gikomeretsa babiri

Umuntu umwe yapfuye, abandi babiri barakomereka nyuma y’igitero cya grenade ebyiri zatewe muri zone ya Buyenzi mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Izi grenade zatewe ahagana saa munani na mirongo ine n’itanu (2h45 am) mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize nk’uko byemezwa […]

Nyarugenge: 25 bafashwe baremye isoko ritemewe birengagije amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri Polisi ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kamuhoza bafashe abantu 25 bateraniye mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 barimo kubyigana barangura imyenda ya caguwa. Imyenda yari iya Kayiranga Enock akaba yarimo kuyicururiza mu rugo […]

Isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yongeye gusubizwa kuri saa tatu, Rusizi yugururirwa bamwe

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26/08/2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku […]