Nyuma y’iminsi 12 bimenyekanye ko umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Paul Rusesabagina, ubu haribazwa ku munyanyategeko cyangwa abanyamategeko bazamwunganira mu rubanza rw’ibyaha bine akurikiranweho.
Ni nyuma y’aho bitangajwe ko Rusesabagina ufungiwe muri kasho ya Polisi ya Remera yahisemo umunyamategeko uzamwunganira, umuryango ukamaganira kure iki cyemezo, nawo ugashyiraho barindwi barimo Umunyarwanda umwe.
Umunyamategeko w’Umunyarwanda, Me David Rugaza usanzwe uburana imanza nshinjabyaha, akanafasha abantu badafite abunganizi ni we wemeza ko Paul Rusesabagina yamutoranyije ku rutonde yashyikirijwe n’Urugaga rw’u Rwanda rw’Abavoka.
Me David Rugaza mu kiganiro yagiranye na BBC ati : “Icyo nzi ni uko ari we (Rusesabagina) wampisemo. Yashyikirijwe listes y’abavoka, ampitamo kandi yaduhisemo amaze kureba imyirondoro yacu n’ama CV ndetse akenera no kutubona, hanyuma asaba ko namwunganira.”
Umuryango wa Paul Rusesabagina watoranyije abanyamategeko 7: Gatera Gashabana w’Umunyarwanda, Philippe Larochelle w’Umunya-Canada, Vincent Lurquin w’Umubiligi, Kate Gibson wo muri Australia, Jared Genser, Brian Tronic na Peter Robinson b’Abanyamerika.
Uyu muryango wanze Me David Rugaza gusa uyu munyamategeko avuga ko ntabyo yari azi, ari ubwa mbere abyumvise. Me Rugaza yavuze ko ibyo atarabivuganaho na Rusesabagina, gusa yemera ko we ubwe ndetse n’umuryango we bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababunganira mu mategeko.
Dosiye y’abanyamategeko irahabanye
Me Rugaza yatoranyijwe nk’ugomba kunganira Paul Rusesabagina ku byaha bikurikira: ubwicanyi, iterabwoba, ubushimusi n’ubusahuzi nk’uko Urwego rw’Igihugu rwatangaje ibyaha akurikiranweho tariki ya 31 Kanama 2020 ubwo rwamwerekanaga.
Aba banyamategeko barindwi batoranyijwe n’umuryango wa Rusesabagina bo batangiye barega u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, barushinja guta muri yombi umukiriya wabo mu buryo butubahirije amategeko mpuzamahanga kuko ngo rwamushimuse. Tariki ya 7 Nzeri 2020, kirego bakigejeje kuri Dr. Nils Melzer uhagarariye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iyicarubozo n’ibindi by’ubugome muri UN, basaba ko yakurirwaho ibirego kuko arengana.
Nk’uko bigaragara, ku ruhande rwa Me Rugaza rwahawe inshingano zo gufasha umukiriya gukurikiranira ikibazo cye mu butabera bw’u Rwanda, mu gihe aba banyamategeko 7 bahisemo urwego mpuzamahanga (UN).
Amahitamo y’Umukiriya
Nyuma yo guhitamo Me Rugaza nk’umunyamategeko wunganira abadafite ababunganira, na nyuma yo gutoranyirizwa n’umuryango we abandi bamwunganira, Paul Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhitamo uwo/abo ashaka.
Me David Rugaza yavuze ati: “Hari igihe umukiriya ashobora guhabwa abavoka bandi ariko akavuga ati njye n’ubwo mpawe aba, ndifuza ko namwe mugumaho. Iyo umukiriya abikeneye, turabikora, iyo atabikeneye nabwo akavuga ati nta kibazo aba ngaba nibabe barimo, icyo gihe tubivamo.”


