Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanya-Sweden,Yubico, cyashyize hanze agakoresho k’ikoranabuhanga kazajya gafasha abantu gucunga umutekano w’ibyo bakorera kuri murandasi binyuze kuri mudasobwa na telefone zabo.
Inkuru y’ikinyamakuru CBNET ivuga ko aka gakoresho kazajya kagura ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda, kakinjizwa muri telefoni ngendanwa cyangwa kuri mudasobwa ahasanzwe hinjizwa USB.
Abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko ako gakoresho gafite ubushobozi bukomeye kandi bwizewe mu kurinda umuteno w’amakuru y’abantu n’ibigo muri rusange .
Iki kigo Yubico, ni cyo cya mbere ku Isi gicuruza ibikoresho byo kurinda umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yaba kuri murandasi, muri mudasobwa, telefone n’ibindi.
Iki kigo akaba ari cyo giha imfunguzo z’umutekano ibigo bikomeye nka Microsoft, Google, Facebook na Twitter kugira ngo abakora ibyaha byifashishije ikoranabuhanga rya murandasi (Cyber crimes) batinjirira ibyo bigo.
Iki kigo kandi ni cyo cyakoze ikoranabuhanga ryo gukoresha igikumwe, ijisho n’isura, kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri telefone ye cyangwa mudasobwa.


