Indirimbo ‘Jerusalema’ y’Umunya-Afurika y’Epfo, Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere ku Isi yashakishijwe cyane n’abifuzaga kumenya izina ryayo ngo bashobore kuyitunga.
Amwe mu magambo y’iyi ndirimbo ikunzwe aragira ati: “Jerusalema ikhaya lami, Ngilondoloze, Uhambe nami, Zungangishiyi lana…”
Iyi ndirimbo igisohoka muri 2019, Master KG ni izina ritari rizwi na benshi mu muziki, yemwe nta n’indirimbo n’imwe ikunzwe yari yarigeze atunga ku rubuga rwe rwa YouTube.
Indirimbo ‘Jerusalema’ Master KG yayifatanyije na Nomcebo Zikode uri mu bafite ijwi rikunzwe muri Afurika y’Epfo, akaba umwe mu bakuruye abantu benshi gukunda iriya ndirimbo, ku buryo ubu ku rubuga rwayo rw’ukuri rwa YouTube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 125.
Kuva Jerusalema yasohoka, insengero nyinshi zahise ziyisamira hejuru, abakora amavidewo yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga na bo ntibatangwa na yo.
Hirya no hino ku Isi ibyamamare, abanyeshuri, abubatsi, abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bantu batandukanye, bagaragaye bitabiriye irushanwa ryiswe #JerusalemaChallenge aho bagiye bifata amashusho babyina iriya ndirimbo bakayapostinga ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Tito Mboweni, ari mu bitabiriye irushanwa ryo kubyina iriya ndirimbo.
Mu bandi bagaragaje ko bakunze iriya ndirimbo harimo Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani wagaragaje ko yakunze indirimbo ‘Jerusalema’ abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Icyamamare mu muziki wa Amerika Janet Jackson na we ari mu bagaragaje ko bakunze iriya ndirimbo.
Indirimbo Jerusalema yamamaye ite?
Master KG waririmbye iriya ndirimbo, avuga ko irushanwa ryo kubyina iriya ndirimbo ryatangijwe n’itsinda ry’abanyinnyi bo mu gihugu cya Angola bifashe amashusho bayibyina, agahita atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Aganira n’ikinyamakuru Sowetan yagize ati: “Amashusho yabo bayibyina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho abantu benshi bagira ubushake bwo kuyibyina, ni bwo buri wese ni bwo yatangiye gukora imbyino ya Jerusalema.”
Umuririmbyi Burna Boy uri mu bayoboye umuziki wa Nigeria, na we yakunze iriya ndirimbo ahitamo kuyikorera remix kuri ubu iri mu ziyoboye urubuga rwa Billboard rw’imbyino zikunzwe.
Urubuga rw’Abanyamerika rwa Shazam (rwifashishwa mu kuvumbura amazina y’indirimbo na Filime) rwerekana ko indirimbo ‘Jerusalema’ ari yo iza ku isonga mu ndirimbo zashatswe cyane kuri urwo rubuga ngo abantu babashe kumenya amazina yazo.



4 Responses
Indirimbo ‘Jerusalema’ ikunzwe na benshi yaciye agahigo ku Isi
NIBYIZA PE NAGE NDAYIKUNDA
Indirimbo ‘Jerusalema’ ikunzwe na benshi yaciye agahigo ku Isi
NIBYIZA PE NAGE NDAYIKUNDA
Indirimbo ‘Jerusalema’ ikunzwe na benshi yaciye agahigo ku Isi
Muduhe inisobanuro byayo
Indirimbo ‘Jerusalema’ ikunzwe na benshi yaciye agahigo ku Isi
Muduhe inisobanuro byayo